Karongi: Basanze umurambo w’umukobwa ureremba hejuru ya piscine
Yanditswe: Monday 07, Aug 2023
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023, Nibwo mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura Akagari ka Kibuye mu Mudugudu wa Gicuba, muri Piscine hasanzwe umurambo w’umukobwa w’imyaka 24 ureremba hejuru y’amazi.
Uyu nyakwigendera witwa Manzi Constance Lidah yakomokaga mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.
Amakuru avuga urupfu rwe rushobora kuba rwatewe nuko atari asanzwe azi koga nubwo iperererza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba kibyihishe inyuma.
Ni mwene Musemakweli na Mutesi Rachel bo mu karere ka Muhanga, amakuru avuga ko we n’umuryango we bari basohekeye kuri Apartment iherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, AYABAGABO Faustin yabihamirije BTN dukesha iyi nkuru mu kiganiro kigufi bagiranye ku murongo wa Telefoni.
Uyu muyobozi wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yasabye ba nyiri mapisine kujya bahashyira abakozi berekera abaje kuhogera ndetse nibikoresho byabugenewe bishobora kwitabazwa igihe habaye ikibazo gishobora guteza impfu.
Yagize ati: "Nibyo yapfuye, Ubwo bagenzi be bari imusozi baje kubona umuntu areremba mu mazi bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka. Manzi Constance witabye Imana yari afite imyaka 24 yari yazanye numuryango we kuri apartment iri hafi yikiyaga cya Kivu”.
Akomeza ati " Twihanganishije umuryango we ninshuti ze, Tukaba dusaba abafite amapisine bose gutunga abakozi bashinzwe kuba hafi yaho ziri ndetse nibikoresho byabugenewe”.
Inzego zitandukanye zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bahageze batwara umurambo ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *