skol
fortebet

Kenya: Abafana ba Ruto bishimiye intsinzi mu mvura,aba Odinga birara imihanda barigaragambya ijoro ryose

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Haba ku bagenda n’amaguru, abari kuri moto cyangwa abahagaze mu modoka zirimo kugenda, bamwe mu mujyi wa Nakuru mu karere ka Rift Valley mu burengerazuba bwa Kenya ku wa mbere nimugoroba basubiragamo amagambo yo kwishimira intsinzi ya William Ruto.
Hari nyuma yuko akanama k’amatora ka Kenya gatangaje ko Ruto, w’imyaka 55, ari we watorewe kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, n’amajwi 50.5%, mu matora yabaye ku wa kabiri w’icyumweru gishize.
Abantu babarirwa mu magana biraye rwagati mu mujyi wa (...)

Sponsored Ad

Haba ku bagenda n’amaguru, abari kuri moto cyangwa abahagaze mu modoka zirimo kugenda, bamwe mu mujyi wa Nakuru mu karere ka Rift Valley mu burengerazuba bwa Kenya ku wa mbere nimugoroba basubiragamo amagambo yo kwishimira intsinzi ya William Ruto.

Hari nyuma yuko akanama k’amatora ka Kenya gatangaje ko Ruto, w’imyaka 55, ari we watorewe kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, n’amajwi 50.5%, mu matora yabaye ku wa kabiri w’icyumweru gishize.

Abantu babarirwa mu magana biraye rwagati mu mujyi wa Nakuru, bazenguruka muri umwe mu mihanda minini yaho.

Akarere ka Rift Valley kiganjemo abashyigikiye Ruto. Karimo abatora benshi kandi muri aya matora kabonwaga nk’agahataniwe cyane n’abakandida.

I Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya, higanje abashyigikiye Raila Odinga waje ku mwanya wa kabiri.

Polisi yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya abashyigikiye Odinga bababajwe no gutsindwa kw’umukandida wabo, mu gihe bari bakomeje imyigaragambyo.

Bo n’urugaga rwa ’Azimio la Umoja’ (kwiyemeza ubumwe) bashyigikiye, bemeza ko ibyavuye mu matora byatangajwe byabayemo uburiganya, ikirego Ruto yahakanye.

Hanabaye ibikorwa by’urugomo mu gace ka Kibera gatuwe mu kajagari kari mu murwa mukuru Nairobi, na ko kiganjemo abashyigikiye Odinga.

Abigaragambya babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Odinga - bita "Baba", bivuze "Data" - yibwe amatora.

Hagati aho, Martha Karua wiyamamazanyaga na Odinga ngo abe yamubera Visi Perezida, yanditse kuri Twitter ati: "Biba bitararangira kugeza birangiye".

BBC ntiyamenya neza ibyo ubwo butumwa burimo kuzimiza gacyeya bushatse kuvuga, ariko abantu benshi barimo gucyeka ko bwumvikanisha ko uruhande rwa Odinga ruzatanga ikirego mu rukiko mu gutambamira ibyavuye mu matora.

Bijyanye n’amategeko ya Kenya, abakandida ku mwanya wa perezida baba bafite iminsi irindwi yo kuba bagejeje ubujurire mu rukiko.

Abakuru b’ibihugu bashimiye Ruto ku ntsinzi

Ba Perezida bamwe bamaze gutangaza ko bashimira Ruto ku ntsinzi ye.

Aba barimo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, wanashimiye Abanya-Kenya ku gukora amatora arimo "ubwisanzure, anyuze mu mucyo kandi arimo amahoro".

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yashimiye Abanya-Kenya ku gukora "amatora mu mahoro", n’itangazwa ryayakurikiye rya Ruto nka Perezida watowe.

Yavuze ko Tanzania izakomeza "gukorana na basaza bacu na bashiki bacu bo muri Kenya mu kongerera imbaraga umubano wacu wa hafi umaze igihe kirekire".

Ati: "Turi kumwe".

Mu bandi batangaje ubutumwa bwo gushimira Ruto, barimo na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, wavuze ko afite "amashyushyu yo gukorana" na we ngo hagerwe kuri "Afurika twifuza".

Hari kandi Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir, na we wamushimiye ku ntsinzi ye, anamwizeza imikoranire.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud na we yavuze ko "afite amashushyu yo gukorana bya hafi" na we mu nzego zose z’ubufatanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.


Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa