skol
fortebet

Kenya: Abakomiseri b’akanama k’amatora barashinjwa kugerageza kubangamira itegekonshinga

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’akanama k’amatora ka Kenya yashinje bane mu bakozi bakuru (abakomiseri) bako batemeje ibyavuye mu matora ya perezida kugerageza guhungabanya itegekonshinga.
Mu itangazo, Wafula Chebukati yavuze ukuntu yabonye ibyihishe inyuma y’akavuyo kabayeho ku wa mbere ubwo itangazwa ryari riteganyijwe ry’ibyavuye mu matora ryatinzwagaho amasaha menshi.
Yavuze ko abo bakomiseri bane - nyuma baje kwitandukanya n’ibyatangajwe ko byavuye mu matora - "basabye ko umukuru w’akanama yoroshya ibyavuye mu (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’akanama k’amatora ka Kenya yashinje bane mu bakozi bakuru (abakomiseri) bako batemeje ibyavuye mu matora ya perezida kugerageza guhungabanya itegekonshinga.

Mu itangazo, Wafula Chebukati yavuze ukuntu yabonye ibyihishe inyuma y’akavuyo kabayeho ku wa mbere ubwo itangazwa ryari riteganyijwe ry’ibyavuye mu matora ryatinzwagaho amasaha menshi.

Yavuze ko abo bakomiseri bane - nyuma baje kwitandukanya n’ibyatangajwe ko byavuye mu matora - "basabye ko umukuru w’akanama yoroshya ibyavuye mu matora hagamijwe gutuma amatora asubirwamo bitandukanye n’indahiro bakoze y’akazi.

"Ibi bingana no guhungabanya Itegekonshinga n’ugushaka ko ku rwego rw’ikirenga kw’abaturage ba Kenya".

Chebukati yashyigikiye igikorwa cye cyo gutangaza ko William Ruto yatsinze, nubwo habayeho uko kubyanga kw’abo bakomiseri, avuga ko yabikoze mu gukurikiza amategeko.

Abo bakomiseri bane bavuze ko bafite ibibazo ku kuri kw’amajwi yakusanyijwe kandi ko batahawe akanya ko kugenzura ibyavuye mu matora.

Uburyo bwo kubara bakoresheje mu gusobanura izo mpamvu zabo kurashidikanywaho.

Raila Odinga, wari uhatanye bikomeye na Ruto, yanze kwemera ibyavuye mu matora kandi yasobanuye ko azabitambamira mu bucamanza.

Imwe mu ngingo atanga ni uko Chebukati nta burenganzira yari afite bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

Iki gishobora kuba ari ikibazo kimwe abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga rwa Kenya bazagomba gufataho umwanzuro.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa