skol
fortebet

Kenya:Abantu bapfuye abandi bakomerekera mu muriro wadutse mu ruganda rwa gaze

Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuriro wadutse mu ruganda rwa gaze (gas) mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi biturutse ku guturika kwahabereye,uhitana abantu nibura babiri abandi nibura magana abiri barakomereka.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa leta avuga ko uyu muriro watewe n’ ikamyo yari yuzuye amacupa ya gaze yaturikiye hafi y’akarere gatuwemo n’abantu "bituma haduka inkongi nini y’umuriro".

Abategetsi bavuga ko igihe uku guturika kwabaga imbere gato ya saa sita z’ijoro, amacupa yarimo aruzuzwa gaze mu karere ka Embakasi.

Videwo yerekana umuriro mwinshi cyane urmko urakwirakwira hafi y’amazu y’amagorofa.

Ishirahamwe Croix Rouge muri Kenya rivuga ko abantu 271 bagejejwe ku “bigo by’ubuvuzi” mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru, abandi 27 nabo bakaba batabariwe aho iyi mpanuka yabereye.

Umuvugizi wa leta Isaac Mwaura avuga ko ibi byabereye ku kigo Kentainers Company ltd hafi ya Kabansora muri Embakasi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nairobi.

Yanditse kuri X ati :"Iyi kompanyi yarimo kuzuza amacupa ya gaze igihe uyu muriro wadukaga, abantu batari bake bakomeretse bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.”

"Inyubako iyi kompanyi ikoreramo yangiritse cyane. Icyateje uyu muriro ntikiramenyekana kugeza ubu. Abaturage barasabwa kwirinda kujya muri icyo kigo mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje”.

Bivugwa ko uyu muriro wakwirakwiriye mu bice bitari bike,bituma hari ubwoba ko imibare y’abapfuye n’abakomeretse ishobora kwiyongera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa