skol
fortebet

Kenya: Batangiye gutwika!!!Abarwanashyaka ba Raila Odinga batangiye kwigaragambya

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanya Kenya bari inyuma y’ishyaka Azimio La Umoja rya Raila Odinga batangiye kwigaragambya aho abo mu gace kitwa Kibera muri Nairobi,batwitse ibintu ndetse bavuza induru mu rwego rwo kwamagana ibyavuye mu matora.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2022 nibwo Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya,yemeje ko William Ruto w’imyaka 55 ariwe watsinze amatora ya Perezida n’amajwi 50.49%.
Icyakora ibyavuye mu matora ntibyashimishije na nyir’ubwite Raila Odinga kuko atigeze agera ahatangarijwe ibyavuye mu matora (...)

Sponsored Ad

Abanya Kenya bari inyuma y’ishyaka Azimio La Umoja rya Raila Odinga batangiye kwigaragambya aho abo mu gace kitwa Kibera muri Nairobi,batwitse ibintu ndetse bavuza induru mu rwego rwo kwamagana ibyavuye mu matora.

Kuri uyu wa 15 Kanama 2022 nibwo Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya,yemeje ko William Ruto w’imyaka 55 ariwe watsinze amatora ya Perezida n’amajwi 50.49%.

Icyakora ibyavuye mu matora ntibyashimishije na nyir’ubwite Raila Odinga kuko atigeze agera ahatangarijwe ibyavuye mu matora cyane ko amajwi y’agateganyo yagaragazaga ko yakubiswe inshuro.

Mu kwatsa umuriro ku byavuye mu matora,Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe amajwi, bajya kuganira n’abanyamakuru.

Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanyije n’ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera "umwijima wagaragaye mu kiciro cya nyuma" cyo kubara amajwi.

Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y’amatora yavuze ko ibintu bitari byoroshye ndetse abakomiseri babiri bakomeretse, ntiyavuze byinshi kuri ibi.

Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y’abayitera ubwoba.

Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y’umucyo, na demokarasi.

Ati: “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose – uwo batoye wese – ko iyi izaba guverinoma yabo.

“Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga – nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.

“Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Martha Karua wari umukandida visi perezida wa Raila Odinga yanditse kuri Twitter avuga ko ibi bitarangiye.

Ubwo perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari agiye gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.

Odinga yatangiye guhatanira umwanya wa perezida muri 1997 ariko ntabwo amahirwe aramusekera kuko iyi nshuro yatsinzwe ari iya 5.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa