skol
fortebet

Kenya: Polisi yafashe umugabo ushinjwa kwica umukunzi we muri USA wari wayitorotse

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo Kevin Kinyanjui Kangethe watorotse kasho ya polisi muri Kenya yafashwe, nk’uko bivugwa n’igipolisi cya Kenya.

Sponsored Ad

Amakuru abaturage bahaye polisi ni yo yabafashije kugera aho yari yihishe mu mujyi wa Ngong uri ku birometero 23 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Polisi yatangiye guhiga uyu Kangethe, Umunyamerika ukomoka muri Kenya,nyuma y’uko aciye mu rihumye abapolisi agahunga, hari ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Umugabo uvuga ko ari umunyamategeko we yasabye igipolisi ko yovugana nawe, mbere y’uko yurira imodoka itwara abagenzi agahunga.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko Kevin yishe umukobwa bakundanaga, Margaret Mbitu, mu Ukwakira umwaka ushize wa 2023, agahita asiga umurambo we mu modoka ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Boston.

Nyuma yahise yurira indege yamugejeje muri Kenya, igihugu cye cy’amavuko.

Hashize amezi atari make, igipolisi cya Kenya cyamutaye muri yombi, kimufatiye mu nzu y’imyidagaduro i Nairobi mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama.

Ku wa gatanu nibwo byari byitezwe ko urukiko rufata icyemezo cy’uko Kangethe yaburanishirizwa muri Kenya cyangwa akoherezwa muri Amerika kuburanwa ku cyaha cy’ubwicanyi bwo ku rugero rwa mbere,nyuma y’aho atangaje ko yari yiyambuye ubwenegihugu bwa Amerika mu mwaka ushize.

Abanyamategeko be bari basabye ko umushinjacyaha yerekana icyemezo ko yari yatorotse, bakavuga ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

Ubu Kangethe ari mu kasho aho ategereje ibindi birego bijyanye n’itoroka rye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa