skol
fortebet

Kenya: Ruto arigamba intsinzi kuri uyu munsi w’amatora ya Perezida

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amatora ya Perezida muri Kenya yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kanama 2022, nyuma yuko ibiro by’itora bifunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Abatora barimo guhitamo Perezida mushya, hamwe n’abandi bategetsi bo ku myanya itanu, ari yo guverineri, senateri, umugore uhagarariye akarere mu nteko y’igihugu, depite mu nteko y’igihugu, na depite wo mu nteko y’akarere.
Abanya-Kenya barenga miliyoni 22 ni bo (...)

Sponsored Ad

Amatora ya Perezida muri Kenya yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kanama 2022, nyuma yuko ibiro by’itora bifunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Abatora barimo guhitamo Perezida mushya, hamwe n’abandi bategetsi bo ku myanya itanu, ari yo guverineri, senateri, umugore uhagarariye akarere mu nteko y’igihugu, depite mu nteko y’igihugu, na depite wo mu nteko y’akarere.

Abanya-Kenya barenga miliyoni 22 ni bo biyandikishije ngo batore.

Visi Perezida wa Kenya William Ruto, umwe mu bahabwa amahirwe menshi ku mwanya wa Perezida, yamaze gutora ari kumwe n’umugore we, ku ishuri ribanza rya Kosachei ryo mu karere ka Rift Valley mu burengerazuba bw’igihugu.

’Mfite amashyushyu y’umunsi w’intsinzi’

Nyuma gato yo gutora, Ruto yabwiye abanyamakuru ati:

"Mfite amashyushyu y’umunsi w’intsinzi".

"Mfite icyizere cyane ko abaturage ba Kenya bakora amahitamo azerekeza igihugu cyacu kuri ejo hazaza... kuri twe twese ni ukubaha amahitamo y’abaturage".

Ruto, w’imyaka 55, arimo guhatana ku nshuro ya mbere ku mwanya wa Perezida, nyuma yo kuba Visi Perezida mu gihe cy’imyaka 10.

Uwo bahatanye ukomeye, Raila Odinga, w’imyaka 77, wamaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo guhatana ku mwanya wa Perezida ku nshuro ya gatanu.

Martha Karua, uri kumwe na Odinga ngo abe yamubera Visi Perezida, na we yatoreye mu gace ka Gichugu, mu karere ka Kirinyaga, rwagati muri Kenya.

Ibiro by’itora birafunga saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Kandi buri muntu wese uba akiri ku murongo ategereje gutora ubwo iyo saha iba igeze, araza kwemererwa gutora.

Kubara amajwi biratangira nyuma yaho gato.

Polisi ya Kenya irimo gushishikariza Abanya-Kenya kuva ku biro by’itora nyuma yo gutora, bakajya mu rugo gutegererezayo ibiva mu matora, mu rwego rwo gutuma hakomeza kubaho umutekano n’amahoro.

Mu itangazo kuri Twitter, polisi ya Kenya yagize iti: "Mu matora y’uyu munsi, nyuma yo kumenyekanisha icyemezo cyanyu mu matora, turasaba ko mufasha ibikorwa byacu by’umutekano mu gutegereza ibyavuye mu matora muri mu mutuzo w’ingo zanyu".

Itangazo rya polisi ryongeraho riti: "Twese turashaka kubaho muri sosiyete iri ku murongo [irimo umutekano] yubahiriza ubutegetsi bugendera ku mategeko kandi yita ku mibereho myiza y’abaturage bayo".

Polisi ya Kenya irimo gucunga umutekano w’iki gikorwa cyo gutora, abapolisi bakaba bari kuri buri biro by’itora, mu biro byose hamwe birenga 46,000 biri mu gihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa