skol
fortebet

Kenya: Umugabo wishe abana abana barenga 10 yishwe n’abaturage nyuma yo gutoroka gereza

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi ibiri ishize yishwe n’abaturage mu burengerazuba bwa Kenya.
Polisi ivuga ko Masten Wanjala yabonywe n’abaturage aho yari yihishe mu nzu mu mujyi wa Bungoma baramukubita kugeza apfuye.
Abategetsi bari batangiye igikorwa cyo guhiga uwo mugabo wiyemereye ko yishe abana b’abahungu barenga 10 mu gihe cy’imyaka itanu.
Abapolisi batatu bari mu kazi umunsi atoroka iyo sitasiyo ya polisi ya Jogoo Road, mu gace kazwi nka (...)

Sponsored Ad

Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi ibiri ishize yishwe n’abaturage mu burengerazuba bwa Kenya.

Polisi ivuga ko Masten Wanjala yabonywe n’abaturage aho yari yihishe mu nzu mu mujyi wa Bungoma baramukubita kugeza apfuye.

Abategetsi bari batangiye igikorwa cyo guhiga uwo mugabo wiyemereye ko yishe abana b’abahungu barenga 10 mu gihe cy’imyaka itanu.

Abapolisi batatu bari mu kazi umunsi atoroka iyo sitasiyo ya polisi ya Jogoo Road, mu gace kazwi nka Eastlands k’i Nairobi, ku wa gatatu bashinjwe kuba barafashije uyu mugabo muri iryo toroka no kudafatana ibintu uburemere.

Polisi ya Kenya ivuga ko yatahuye ko uyu musore bivugwa ko yishe abana barenga 10, yatorotse ubwo yagenzuraga imfungwa mu gitondo izihamagara mu mazina.

Ubwo bari bamugezeho bahamagaye baramubura niko gukora umukwabu muri kasho n’ahandi ngo barebe aho yaba ari.

Uyu Wanjala yari afungiye muri kasho mu gihe polisi yari igikora amaperereza ku rukurikirane rw’ubwicanyi bwakorewe abana bwatumye igihugu kigwa mu kantu.

Wanjala yari yafashwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka,yemera icyaha cyo guha ibiyobyabwenge no kwica abana b’abahungu, bamwe akanywa amaraso yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa