Kenya: Umugabo yishe umuryango we wose arangije ariyahura
Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016
Mu gihugu cya Kenya umugabo yishe abagize umuryango we bose abatwikiye mu nzu bari batuyemo, arangiye nawe arimanika
Umugabo witwa Gordon Kimathi Mugambi wari ufite imyaka 30 y’ amavuko yafungiranye mu nzu umugore we n’ abana batatu, barimo abe babiri n’ uwa mwishywa we arangije abatwikira mu nzu bahiramo kugeza bashizemo umwuka.
Muri bane batwikiwe mu nzu akana k’ agakobwa niko polisi yabashije gutabara kagihumeka ikajyana mu bitaro kugira ngo kitabweho n’ abaganga.
Abaturanyi ba (…)

Abaturanyi ba Kimathi babwiye Dail nation dukesha iyi nkuru ko umuryango wa Kimathi hari igihe bacishagamo bagatongana gusa ngo ntibumva impamvu yaba yateye Kimathi kwica umuryango we nawe akiyahura.
Ngo hari hari igihe umugore wa Kimathi yigeze kwahukana, Kimathi yitabaza abakuze bamufasha gucyura umugore.
Umuturanyi wa hafi Jakubu Mbiti yavuze ko atumva impamvu yaba yatumye Kimathi yica umuryango we nawe akiyahura.
Yagize ati “Kimathi nsanzwe muzi, sinaterezaga ko yakora ikintu nk’ iki. Rwose igihe hari ikitagenda neza, umuryango ukwiye gushaka abakuru bakawufasha gukemura ikibazo”
Protus Wanyama, ukuriye sitasiyo ya polisi ya Kangeta yavuze ko polisi ikirimo gukora iperereza ngo hamenyekanye ikihishe inyuma y’ ubu bwicanyi ndengakamere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *