skol

Kenya: Umupolisikazi wahigwaga aregwa kwica bamusanze yapfuye ‘yirashe’

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021

Umupolisikazi wo muri Kenya wari umaze igihe ashakishwa aregwa kurasa akica abagabo babiri bamusanze yapfuye mu rugo rw’ababyeyi be.

George Natembeya, umutegetsi wo mu ntara ya Elgeyo Marakwet yavuze ko Caroline Kangogo yari yaragiye mu rugo rw’ababyeyi be muri ako gace ka Rift Valley ari naho yirasiye agapfa.

Hashize ibyumweru bibiri ahigwa bikomeye mu gihugu hose n’itsinda rihuriweho n’inzego nyinshi zavuze ko ari "umuntu ufite intwaro kandi w’umurashi ukaze".

Yashakishwaga nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri bivugwa ko yarashe mu minsi ibiri itandukanye mu mujyi wa Nakuru na Kiambaa mu burengerazuba bwa Kenya.

Umwe mu bagabo bishwe yari umupolisi mugenzi we mu gihe undi bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

Umurambo wa Caroline Kangogo bawusanze mu rugo rw’ababyeyi be uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo mu ntara ya Elgeyo Marakwet, mu burengerazuba.

Ababyeyi be, hashize icyumweru bavugiye mu binyamakuru bamusaba kwishyikiriza polisi.

Kubura kwe mu gihe yashakishwaga cyane, byagarutsweho cyane mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya.

Kangogo yakoraga ku ishami ryo kurwanya ibyaha rya polisi ya Nakuru nyuma aza koherezwa gukora mu nkiko.

Byavuzwe ko ari umupolisi watojwe neza kandi ufite inararibonye.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 13 biciwe mu bushyamirane bw’amoko muri RDC

Abantu 13 bapfiriye mu bushyamirane bw’amoko bwamaze iminsi itatu mu...
15 October 2021 0

Kenya: Umugabo wishe abana abana barenga 10 yishwe n’abaturage nyuma yo...

Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi...
15 October 2021 0

Kenya:Uwemeye ko yishe abana barenga 10 yatorotse kasho ya polisi

Umugabo wemeye ko yishe abana barenga 10 muri Kenya yatorotse kasho ya...
14 October 2021 0

Norvege: Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yiraye mu mujyi yica abantu...

Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batari bake yongera...
14 October 2021 0

Abacungagereza batawe muri yombi bazira gusambanya ku ngufu umugore wari...

Abacungagereza bo muri gereza ya Thika GK mu Ntara ya Kiambu muri Kenya...
13 October 2021 0

Burundi: Abasirikare babiri ba leta barimo Colonel biciwe mu mirwano...

Umusirikare w’ipeti rya ˮLieutenant Colonel ‟ witwa Nkurunziza Jean Marie...
12 October 2021 0