skol

Kenya yanyujije ibikoresho bya gisirikare mu Rwanda ibijyanye I Goma

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Imodoka za gisirikare za Kenya zitwaye ibikoresho,zinjiriye ku mupaka w’u Rwanda zijya mu mujyi wa Goma, aho ingabo ziri, mu rwego rwo kwitegura kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo na M23.
Ingabo za Kenya (KDF) mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mugaragaro, zijya gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Icyo gihe hoherejwe ku ikubitiro abasirikare 1000 bafite intego yo kurandura imitwe y’inyeshyamba (…)

Imodoka za gisirikare za Kenya zitwaye ibikoresho,zinjiriye ku mupaka w’u Rwanda zijya mu mujyi wa Goma, aho ingabo ziri, mu rwego rwo kwitegura kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo na M23.

Ingabo za Kenya (KDF) mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mugaragaro, zijya gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Icyo gihe hoherejwe ku ikubitiro abasirikare 1000 bafite intego yo kurandura imitwe y’inyeshyamba n’umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza igisirikare cya leta, FARDC. Kuwa 11 Ugushyingo nabwo tsinda ry’abasirikare ba Kenya ryageze i Goma rigizwe n’abasirikare 903.

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, i Nairobi muri Kenya hari kubera ibindi biganiro byiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23 wongeye guhezwa ku nshuro ya gatat

Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y’abanye-Congo irenga 40, hamwe n’abandi bafite uruhare mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Ibitekerezo

  • ariko kubera iki batumira imitwe iri muri RDC bakirengagiza M23?indi yose ntivugwa, ariko iriya itica, ifata abaturage bigihugu neza, ikirengagizwa?Nyamara banyacyubahiro ibintu muri gukora namwe sibyiza muri kwirengagiza uruhande rumwe kubera iki?Mwarutumiye mukarwunva narwo ko haribyo bagiranye na kisekedi ariko ntabishyire mu bikorwa, ubundi mukabona gufata imyanzuro?M23 ntabwo ari aba terroriste nkuko mubivuga, ayo namagambo ya kisekedi utazi uburyo agetegeka abaturage ngo abashyire kumurongo umwe, ubwo rero niba aruko bimeze kandi nabandi nabo ari abana bigihugu, wamugani wabo ntabapfira gushira, abazasigara bazasigara, abapfe bapfe ariko no mubandi bazaba bapfuye knd aruko mutashyize ibintu au claire, amanama yose yagombye yaratumiwemo M23, ariko mwunviye kisekedi ngo ntiyakwicara kumeza amwe na m23?Kubera iki afite amasoni ko bamwanika ibyo yemeye bakanasinya ariko ntibige muburyo, a
    .Presida w`urwanda yavuze neza, ati habayeho kutubahiriza amasezerano basinyiye, uwo ntawundi ni kisekedi na m23, niyo mpanvu atinya ko bamubaza ibyo yasinyiye ariko ntabishyire mubikorwa.ubwo rero urgamba ruracyageretse da none se ko mwese mwabihakanye?Bakora iki?kereka niba muvuga ko bwambere haje imitwe 40, nyuma hakazaza niyindi kuko ari myinshi wenda ariyo mpanvu muzamara igihe kinini 6jours, tubiteze amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa