Kenyatta yatumije inama y’igitaraganya kubera umutekano wa RDC ukomeje kuzamba
Yanditswe: Wednesday 01, Feb 2023
Uhuru Kenyatta,wahoze ariPerezida wa Kenya,ubu akaba ari umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro muri DR Congo,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, yahamagaje inama y’igitaraganya yiga ku bibazo bya RDC bikomeje kuba agatereranzamba.
Iyi nama yari igamije gusuzuma gusenyuka gukomeye k’umutekano wa RDC by’umwihariko muri Ituri no mu ntara za Kivu aho imirwano ikomeye irimbanjije ndetse hakaba hari n’ubwicanyi bukabije.Ibi byatangajwe n’ibiro bya Kenyatta.
Imirwano hagati ya (…)

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yubuye mu cyumweru gishize muri Kivu ya ruguru,byatumye Kenyatta agaragaza impungenge ko amasezerano yo guhagarika intambara atazagerwaho nkuko byasabwe mu nama za Luanda na Nairobi.
Nyuma ya za raporo ku bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu bwoko bw’aba Hema muri Ituri n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo,kuwa 24 Mutarama 2023 Umujyanama w’Umuryango w’abibumbye ku bijyanye no gukumira Jenoside,Alice Wairumu Nderitu, yasohoye itangazo rya kabiri hatarashira amezi atatu,aburira ko muri RDC hari kuba jenoside.
Kuva muri 2017,Abanyamulenge barishwe cyane ndetse hasohoka inzandiko n’ubutumwa bwinshi busaba imiryango mpuzamahanga gutabara no guhagarika ubu bwicanyi bw’indengakamere bwakorerwaga abo bantu.
Muri iyi nama yo kuri uyu wa Kabiri n’abajyanama ba EAC yabereye i Nairobi,Bwana Kenyatta yasabye umutuzo ndetse no gushyira hasi intwaro vuba ku bahanganye.
Kenyatta yavuze ko "ahangayikishijwe nuko amasezerano yashyizweho umukono I Luanda na Nairobi ari kwicwa bikabije".
Yahise anasaba "kugaruka mu biganiro vuba na bwangu kugira ngo hubakwe icyizere [kwizerana] hagati y’impande zombi zihanganye ndetse no guha agahenge abaturage bahangayitse."
Nubwo M23 ntako itagize ngo ishyire mu bikorwa amasezerano ya Luanda,ubwo yavaga muri bimwe mu birindiro byayo,leta ya RDC yo yanze kuyubahiriza ndetse bivugwa ko ariyo ikomeje kugaba ibitero kuri uriya mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *