Kibumba: Sukhoi-25 na kajugujugu za FARDC zishe abasivile 10
Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2025

Umutwe wa M23 ku wa Mbere washinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage b’abasivile 10, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi ku Cyumweru gishize.
Ni imirwano yabereye muri Groupement ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Abanyamakuru ba BWIZA bageze hafi y’aho imirwano yaberaga babonye impande zombi zikoresha ibibunda binini mu kurasana. Amakuru avuga ko FARDC yarasaga kuri M23 ikoresheje imbunda nini yo mu bwoko bwa BM-21 Grad, M23 na yo ikayisubiza ikoresheje igifaru.
Mu masaha y’igitondo cyo ku Cyumweru kandi imirwano yarimo ijya mbere hejuru mu kirunga cya Nyiragongo, aho M23 yari yateye ibirindiro umutwe wa FDLR usanzwe uhafite.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru imirwano yafashe indi sura kuko FARDC yitabaje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na za kajugujugu, mu rwego rwo gukumira M23 kwigira imbere ngo ibe yatera icyugazi Umujyi wa Goma.
Uriya mutwe mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, wavuze ko imirwano yo ku Cyumweru gishize ikubiye mu bitero byiswe ‘Operation Caterpillar 2’ FARDC iherutse gutangiza yiciyemo abaturage 10 bose bishwe n’ingabo za Leta, abandi umunani barakomereka.
Kanyuka yagize ati: “Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero mu duce twinshi dutuwe cyane n’abaturage rikoresheje indege z’intambara na kajugujugu z’indwanyi, by’umwihariko muri Groupement ya Kibumba yo muri Teritwari ya Nyiragongo.”
“Ibyo bitero byasize hangiritse ingo ndetse n’imitungo y’abasivile, [binatera] imfu zibabaje z’abantu barindwi bakuru n’abana batatu; ndetse binakomeretsa bikomeye abantu umunani.”
Amafoto BWIZA yahawe n’amasoko yayo muri M23 yerekana inzu nyinshi zasenyutse ndetse n’abantu bakomerekeye muri ibyo bitero.
M23 inavuga ko ibitero byo ku Cyumweru byasenye umuyoboro w’amashanyarazi wajyanaga umuriro mu mujyi wa Goma; ibyatumye imibereho y’abawutuye irushaho kuba mibi.
Uyu mutwe wongeye gushimangira ko ugomba gukomeza kurinda abaturage ndetse ugaha umutekano uduce uvuga ko wabohoye, turimo n’utwo muri Teritwari ya Masisi.
M23 kandi yasabye abantu kudaha agaciro “ibihuha bikomeje gukwirakwizwa na Guverinoma ya Congo” ishinja kuba ikomeje kwica abaturage bayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *