skol

Kiliziya gatolika i Goma yasabye ko haba ibiganiro hagati ya Leta na M23

Yanditswe: Monday 11, Dec 2023

featured-image

Musenyeri wa Kiliziya Gatulika ya Goma muri RDC, yasabye Guverinoma y’icyo gihugu kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Kiliziya Gatolika muri RDC isanzwe izwiho kujya muri Politiki byeruye, ariko uyu musenyeri yabivuze mu gihe imirwano y’ingabo za Leta (FARDC) n’abo bafatanyije barimo FDLR na Wazalendo ikomeje mu Burasirazuba bw’iki gihugu barwanya umutwe wa M23.

Radio Okapi yavuze ko kuwa 08 Ukuboza,Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Willy Ngumbi, aherutse gutangaza ko impande zihanganye muri iyi Ntara zakwemera kujya mu biganiro bigamije amahoro.

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru yakoreye mu mujyi wa Goma.

Yasabye ko ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abantu muri iyi Ntara, bikomeje kwiyongera, bityo akavuga ko Kiliziya Gatulika ishyigikiye ko inzira z’amahoro arizo zakemura ibibazo.

Mgr Willy Ngumbi yagize ati: “Turabizi ko hari Paruwase zimwe na zimwe ziri mu gice M23 yafashe n’izindi ziri mu bice Guverinoma igenzura.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abahanganye yaba uruhande rwa Guverinoma cyangwa M23 gushaka uko bahagarika intambara. Yateje imibabaro myinshi.

Nk’uko mubibona muri uyu Mujyi wa Goma ibintu bimeze nabi, hari ubwoba bwinshi. Ubuzima buragoye, rero ibi ikwiye guhagarara.

Ni yo mpamvu ba musenyeri baza, ntabwo baza baje gushyigikira uyu n’uriya ahubwo baza kugira ngo imirwano ihagarare.Kugira ngo amahoro agaruke”.

Musenyeri Ngumbi yasabye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byagiramo uruhare kugira ngo amahoro arambye agaruke muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa