skol
fortebet

Kinshasa:Abo mu ubutasi barishisha umwe muri bo wahaye mwene wabo akazi

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abakora mu rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banditse ibaruwa yamagana umuyobozi wabo, Gen Maj Makombo Mwinaminayi Jean-Roger, bamushinja kubaka “akazu”.

Sponsored Ad

Tariki ya 19 Ukuboza 2024 ni bwo Gen Maj Makombo yagizwe umuyobozi w’uru rwego ruzwi nka EX-DEMIAP. Yasimbuye Gen Maj Christian Ndanywel, nk’uko icyemezo cya Perezida Felix Tshisekedi cyabisobanuye.

Gen Maj Makombo yahawe abamwungiriza barimo Brig Gen Mulume Oderwa Balola Jean Bertmance ushinzwe ibikorwa na Brig Gen Mbuyi Tshivwadi Marie Jose ushinzwe ubutegetsi.

Umwuka hagati ya Gen Maj Makombo n’abofisiye bakuru muri uru rwego si mwiza, nyuma y’aho ahaye akazi mu biro bye abantu batatu bo mu muryango we barimo umuhungu we, umukobwa we na mubyara we.

Mu ibaruwa aba bofisiye banditse, bagaragaje ko kwinjiza abo mu muryango wa Gen Maj Makombo muri uru rwego ruri mu nkingi za mwamba mu mutekano wa RDC biteye agahinda, kuko nta bumenyi bafite mu bijyanye n’ubutasi.

Iyi baruwa yagejejwe kuri Perezida Tshisekedi, ku Mugaba Mukuru w’ingabo za RDC ndetse no ku biro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa