skol

Kivu Nord: I Masisi haravugwa gukomereka kwa Kazungu na Mafiringi mu mirwano bahanganiyemo

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Abayobozi babiri bakuru mu mitwe y’inyeshyamba ya PARECO na Maï Maï Kifuwa fuwa baguye mu mirwano yahuje iyi mitwe yombi kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 7 Kanama 2023 nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga.

Ayo makuru yaturutse mu nzego z’ibanze avuga ko General Kazungu wa PARECO FF na Colonel Mafiringi wa Maï Maï Kifuwa fuwa, bakomerekeye muri iyo mirwano yahuje imitwe yombi muri Teritwari ya Masisi.

Biravugwa ko usibye abo bayobozi bakuru b’inyeshyamba bihaye amapeti ya General na Colonel, abasivili babiri na bo bakomerekeye muri iyo mirwano yabereye mu gace ka ngungu ko muri Teritwari ya Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa