skol

Korea y’Epfo: Abashinzwe iperereza basabye icyemezo cyo gufata Perezida Yoon

Yanditswe: Monday 30, Dec 2024

featured-image

Kuri uyu wa Mbere, ishami ry’iperereza ryahurijwe hamwe muri Koreya y’Epfo ryasabye icyemezo cyo guta muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol wirukanwe ku butegetsi kubera ko yatangaje amategeko ya gisirikare yamaze igihe gito mu ntangiriro z’uku kwezi.

Itsinda ry’iperereza ryagize riti: “Icyicaro gikuru gishinzwe iperereza cyasabye icyemezo cyo guta muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol mu rukiko rw’akarere ka Seoul.”

Icyifuzo cy’abashinjacyaha gisaba icyemezo cyo guta muri yombi uwahoze ari perezida byumvikana ko ari cyo cya mbere cyo gushaka gufunga uwari perezida uri mu kazi mu mateka y’itegeko nshinga ry’igihugu.

Urukiko ruzasuzuma niba rukwiye gutanga icyemezo cyo guta muri yombi cyangwa bidakwiye nk’uko iyi nkuru dukesha DW ivuga.

Ku wa 14 Ukuboza, abadepite batoye kweguza perezida kubera ko kugerageza gushyiraho amategeko ya gisirikare igihugu kitari mu ntambara, bahagarika ububasha bwa perezida.

Icyakora, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ni rwo ruzemeza niba Yoon yakurikiranwa kandi agakurwa ku mirimo ye cyangwa agasubizwa ububasha bwe. Iyi nzira ishobora gufata amezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa