skol
fortebet

Korea y’Epfo na Amerika barashe za misire mu nyanja

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Korea y’Epfo n’igisirikare cya leta Zunze Ubumwe za Amerika barashe ibisasu bya misire mu nyanja nk’uko bivugwa na Seoul, ni mu mugambi wo kwihorera kuri Korea ya Ruguru yateye ibisasu nk’ibi mu rukerera rw’ejo hashize.

Sponsored Ad

Izi misire zarashwe mu Nyanja y’uburasirazuba – izwi kandi nk’Inyanja y’Ubuyapani – hagati ya Korea n’Ubuyapani.

Ku wa kabiri, Pyongyang yarashe igisasu cya misire kiraswa kure mu bikorwa byo kugerageza ibirwanisho byayo, bukaba ari bwo bwa mbere yari igicishije hejuru y’Ubuyapani kuva mu 2017.

Mu kwihora, Amerika, Ubuyapani na Korea y’Epfo biri mu myitozo rusange mu mugambi wabo wo kwerekana ingufu zabyo.

Itangazo ryasohowe kuri uno wa gatatu, rivuga ko Korea y’Epfo na Amerika, barashe misire zo mu bwoko bwa ATACMS (Army Tactical Missile System) zakorewe muri Amerika.

Umuvugizi w’Inama nkuru y’igihugu ishinzwe umutekano muri Amerika, John Kirby, yabwiye CNN ko ibi bisasu byarashwe mu ntumbero yo kwerekana ko Amerika n’inshuti zayo “byiteguye kwihorera ku bushotoranyi bwa Korea ya Ruguru”.

Hagati aho, igisasu cya Korea y’Epfo cyagize ingorane giturika kitarashyika, ariko gusa ntacyo cyangije, nk’uko igisirikare cyayo kibitangaza.

Igisirikare kivuga kandi ko misire yo mu bwoko bwa Hyunmoo-2 yari itwaye ikibombe nayo itaturitse, gihita gisaba imbabazi ku bwoba cyateje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa