Korea ya Ruguru yatangaje ko itigeze igurisha intwaro ku Burusiya kandi ko nta migambi ifite yo kubikora mu gihe kizaza, ni nyuma y’ibyavuzwe na Amerika ko Moscow irimo kugana kuri Pyongyang mu gushakisha izindi ntwaro.
Korea ya Ruguru yatangaje ko itigeze igurisha intwaro ku Burusiya kandi ko nta migambi ifite yo kubikora mu gihe kizaza, ni nyuma y’ibyavuzwe na Amerika ko Moscow irimo kugana kuri Pyongyang mu gushakisha izindi ntwaro.
Abategetsi ba Amerika mbere bavuze ko Uburusiya bwaba burimo kugura imbunda zirasa imizinga hamwe n’imizinga ubwayo muri Korea ya Ruguru.
Bavuze ko ibyo, hamwe no kugura intwaro zo muri Iran, byerekana ko ibihano by’i burengerazuba birimo kuzahaza igisirikare cy’Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine.
Moscow icyo gihe yahakanye ibi birego.
Urujya n’uruza urwo ari rwo rwose rw’intwaro hagati y’ibi bihugu byombi rwaba rurenze ku bihano by’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU).
Kuwa kane, mu ijambo ryatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Korea ya Ruguru, KCNA, umutegetsi utatangajwe wo muri minisiteri y’ingabo y’iki gihugu, yagize ati:
“Ntitwigeze twohereza intwaro cyangwa amasasu mu Burusiya mbere, kandi ntiduteganya no kubikora.”
Yashinje Amerika, “n’izindi ngufu ziturwanya”, gukwiza ibihuha kugira ngo bagere “ku ntego zabo za politiki n’iza gisirikare”.
Nyinshi mu ntwaro za Korea ya ruguru ni izo mu gihe cy’Abasoviyeti, ariko ifite misile zikoze nk’iz’Abarusiya.
Muri Nyakanga(7), Korea ya Ruguru yari kimwe mu bihugu bicye byemeje nka leta zigenga uturere tubiri dushyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu kwihimura, Ukraine yahise ihagarika imibanire yose ya dipolomasiya na Pyongyang.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yizeje kwagura “umubano wacu n’imikoranire yubaka” mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Kim Jong-un.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *