Umutekano
Korea ya Ruguru yarashe ibisasu byinshi bya misile mu gihe Abanyamerika banjiye mu matora
Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Ugushyingo 2024, Koreya ya Ruguru yarashe missile za ballistique ziraswa mu ntera iringaniye ku nkombe z’iburasirazuba, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo .
Minisiteri y’Ingabo y’u Buyapani yavuze ko misile bikekwa ko zamanitse zigwa mu nyanja kandi ko nta makuru y’ibyangiritse yahise aboneka.
Iraswa ry’ibisasu byinshi ryaje nyuma y’iminsi mike Koreya ya Ruguru igerageje Igisasu cya missile ballistique cyambukiranya imigabane (ICBM) gishya cyagenewe kugera ku mugabane wa Amerika.
Yabikoze kandi mu gihe kuri uyu wa Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwanzi ukomeye wa Korea ya Ruguru, hateganyijwe amatira ya Perezida uzasimbura umukambwe Joseph Biden.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *