skol
fortebet

Korea ya Ruguru yateguje igisubizo ku bwato bw’intambara Amerika yohereje muri Korea y’Epfo

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kim Yo Jong, mushiki w’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, yise kohereza ubwato bwa gisirikare, USS Carl Vinson ari “ugushaka intambara kwa Amerika ndetse n’ibikoresho byayo.” Ubu bwato butwara indege z’intambara yageze i Busan ku Cyumweru.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, Kim Yo Jong, mushiki w’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, umukurikira mu buhangange, yatangaje ko hari ubushotoranyi bukabije asubiza ku kuba Amerika yohereje ubwato butwara indege z’indege z’intambara muri Koreya y’Epfo.

Ku Cyumweru, USS Carl Vinson hamwe n’itsinda ry’amato ayirinda yageze mu Mujyi wa Busan uri ku cyambu mu ruzinduko rwari rwateganyijwe. Ubu ni bwo buryo bwa vuba bwoherejwe bugamije kwerekana ko Washington ishyigikiye Koreya y’Epfo mu gihe Koreya ya Ruguru igenda irushaho gutera ubwoba iy’epfo.

Ubwato bwahageze nyuma y’iminsi mike Koreya ya Ruguru ikoze igerageza rya kane rya misile mu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa