Koreya ya Ruguru ikomeje kugaragariza iya’majy’Epfo ko itifuza icyabahuza
Yanditswe: Thursday 23, Nov 2023
Koreya ya Ruguru yikuye mu masezerano yari amaze imyaka itanu yagiranye na Seoul agamije kugabanya amakimbirane ya gisirikare, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’impande zombi.
Byose byatangiye ubwo Pyongyang yavugaga ko yarangije kohereza icyogajuru cy’ubutasi mu kirere ku wa Kabiri.
Ibyo byatumye Koreya y’Epfo ihagarika igice ayo masezerano, ivuga ko igiye gusubukura ingendo z’indege hafi n’umupaka.
Pyongyang yo ubu yiyemeje guhagarika burundu ayo masezerano no kohereza ingabo n’ibikoresho bikomeye ku mupaka nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize iti: "Guhera ubu, ingabo zacu ntizizigera zigengwa n’amasezerano ya gisirikare y’Amajyaruguru n’Amajyepfo yo ku itariki ya 19 Nzeri ".
Yasezeranije gukuraho ingamba zose "zafashwe mu rwego rwo gukumira amakimbirane ya gisirikare mu nzego zose haba ku butaka, inyanja n’ikirere", no kohereza "ingabo zikomeye n’ibikoresho bya gisirikare byo mu bwoko bushya" mu karere ko ku mupaka.
Ku wa Kabiri, Pyongyang ibifashijwemo n’u Burusiya yarashe roketi bikekwa kuba irimo icyogajuru cy’ubutasi cya Malligyong-1 kandi itangaza ko icyo gikorwa cyagenze neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *