skol

Koreya ya ruguru irashinjwa kugerageza uburyo bushya bwo kurasa misile zambukiranya imigabane

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022

Leta ya Amerika ivuga ko Korea ya Ruguru iherutse kugerageza uburyo bushya bwo kurasa misile zambukiranya imigabane, mu byo bise "guhembera intambara gukomeye".

Pyongyang yo ivuga ko tariki 26 Gashyantare(2) na 3 Werurwe yagerageje ibikorwa byo guteza imbere ubutasi ku byogajuru.

Ariko Washington ivuga ko iryo gerageza ryari ibikorwa bishobora kuba bibanziriza iraswa nyirizina rya misile zigera kure cyane.

Bene izi misile zishobora kugera no muri Amerika kuko hafi zishobora kuraswa ari kuriku ntera irenga 5,500km. Zikoze ku buryo zigenda ziriho intwaro kirimbuzi.

John Kirby umuvigizi wa Pentagon yavuze ko kugerageza kubiri kwa Korea ya Ruguru "kwari uburyo bushya bwo kurasa misile zambukiranya imigabane"

Yongeraho ati: "Byari ukureba uko ubu buryo bushya bumeze mbere yo kugerageza nyirizina ibi bisasu mu gihe kiri imbere, bashobora kubikora mu buryo busa no kohereza icyogajuru."

Kirby avuga ko iri gerageza rinyuranyije n’imyanzuro myinshi y’akanama gashinzwe umutekano ku isi kandi rizamura umwuka mubi n’impungenge z’umutekano mu karere.

Korea y’Epfo n’Ubuyapani nabyo byemeje ibivugwa na Amerika kandi byamagana igikorwa cya Pyongyang.

Misile za Korea ya ruguru zitwa Hwasong-12 zishobora kuraswa ku ntera ya 4,500km mu gihe Hwasong-14 zo zishobora kuraswa ku ntera irenga 8,000km.

Amerika, Uburusiya, n’Ubushinwa nibyo bihugu gusa bifite misile zifite ubu bushobozi.

Perezida Kim Jong Un yaburiye ko azahagurutsa "ibyogajuru byinshi" vuba, ibyo Washington na Seoul bibona nko gushaka ahubwo kugerageza tekinoloji ya ziriya misile ziraswa kure.

Umunyamakuru wa BBC i Seoul avuga ko Amerika n’inshuti zayo bongereye ubutasi no kugenzura Korea ya Ruguru kandi hashobora gutangazwa ibihano birushijeho kuri yo.

Iki gihugu gisanzwe kizahajwe n’ibihano mpuzamahanga kubera imigambi yacyo yo gutunganya intwaro kirimbuzi.

Pyongyang kugeza ubu ntiragerageza ibisasu kirimbuzi cyangwa iraswa rya misile kirimbuzi zigera kure kuva mu 2017, nubwo Kim Jong Un yagiye avuga ko ashobora kubikora.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sgt Robert Kabera wari ufunzwe na Uganda yarekuwe by’agateganyo

Polisi ya Uganda yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu...
18 May 2022 0

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0