skol

Koreya ya Ruguru: Kim Jong un yirukanye uyobora ingabo anateguza intambara

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Kuri uyu wa Kane, Ibiro Ntaramakuru bya Leta muri Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yirukanye ku mirimo ye umuyobozi w’igisirikare anasaba ko hakorwa imyiteguro myinshi y’intambara, kongera ingufu mu ntwaro, ndetse no kwagura imyitozo ya gisirikare.

Amakuru aravuga ko Kim yabivugiye mu nama ya Komisiyo Nkuru ya Gisirikare yaganiriwemo ibijyanye na gahunda zo guhangana n’abanzi ba Koreya ya Ruguru batavuzwe amazina.

KCNA yatangaje ko jenerali mukuru mu gihugu, wari umuyobozi w’ingabo (Chief of the General Staff ), Pak Su Il "yirukanwe". Yari amaze amezi agera kuri arindwi ahawe izi nshingano.

Pak yasimbuwe na Gen. Ri Yong Gil, wahoze ari minisitiri w’ingabo, ndetse wanabaye umuyobozi mukuru w’ingabo zisanzwe.

Ri kandi yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo. Ubwo yasimburwaga mu 2016 kwirukanwa kwe ndetse no kutitabira ibirori bya leta byatumye muri Koreya y’Epfo havugwa ko yishwe. Yongeye kugaragara nyuma y’amezi make, ubwo yahabwaga undi mwanya mukuru.

Amakuru akomeza avuga kandi ko Kim yashyizeho umuhigo wo kwagura ubushobozi bwo gukora intwaro, nta gutanga ibisobanuro birambuye. Mu cyumweru gishize yasuye inganda z’intwaro aho yasabye ko hubakwa moteri nyinshi za misile, imbunda zirasa kure n’izindi ntwaro.

Amafoto yashyizwe ahagaragara na KCNA yerekanye Kim atunga urutoki i Seoul no mu turere dukikije umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo ku ikarita.

Amerika yashinje Koreya ya Ruguru guha intwaro u Burusiya kubera intambara yabwo muri Ukraine, harimo ibisasu bya rutura, roketi na misile. U Burusiya na Koreya ya Ruguru byahakanye ibyo birego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa