skol

Koreya ya Ruguru: Trump yatutse Kim Jong ko ari umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi

Amakuru   Yanditswe na: Ferdinand Dukundimana 24 May 2017

Ubwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuganiraga kuri terefoni na mugenzi we w’Ibirwa bya Filipine ari we Rodrigo Duterte yagize atya aba yise Perezida wa Koreya ya Ruguru umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi.

Nk’uko Daily Nation ibivuga, ngo amagambo ya Trump yatangajwe n’Ibiro bya Amerika bishinzwe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa 29 Mata 2017 Ibiro bya perezida wa Amerika, White House, bitangaje ko Trump yagiranya na Kim Jong ikiganiro cyiza; ndetse Trump anavuga ko byakabaye byiza we na Kim bahuye bakaganira imbonankubone.

Gusa nanone, Trump yakoresheje imvugo iremereye kuri Kim Jong mu gihe yaganiraga na Duterte, perezida w’ibirwa bya Filipine.

Yagize ati "Ntabwo dushobora kureka umusazi wasariye mu bitwaro bya kirimbuzi ngo yidegembye kuriya. Dufite intwaro zirenze izo we atunze, kandi zinazikubye inshuro zirenga 20, gusa ntidushaka kuzikoresha."

Ibi Trump yabitangaje ubwo yanavugaga ku biturika byo munsi y’inyanja (nuclear submarines) Pentagon iherutse kohereza.

Author : Ferdinand Dukundimana

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ki

    wese nimuzima Bose nabasazi

    May 2017

Inzindi nkuru

#CHOGM2022: Boris Johnson yashinje Putin guteza inzara ku isi

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashinje Perezida Vladimir...
24 June 2022 0

Hamenyekanye impamvu ya myigaragambyo yo gutwika "Made in Rwanda"I Goma...

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje...
24 June 2022 0

M23 winjiye mu ntambara yo kongera gufata Rumangabo no kwerekeza I...

Umutwe wa M23 wakomeje imirwano kugira ngo wongere gufata ikigo cya...
24 June 2022 0

Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhana abapolisi bamunzwe na ruswa ku kibuga...

Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko abapolisi bakorera ku kibuga...
24 June 2022 0

Abasirikare ba Ukraine babwiwe kuva muri Severodonetsk

Abasirikare ba Ukraine bari mu mujyi wa Severodonetsk mu burasirazuba...
24 June 2022 0

Ingabo z’u Burundi zahitanye inyeshyamba nyinshi z’umutwe wa FLN

Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zakozanyijeho n’inyeshyamba z’umutwe wa FLN...
23 June 2022 0