skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yendereje i y’Epfo irasa igisasu hafi yayo

Yanditswe: Monday 06, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu mu nyanja nyuma y’uko iki gihugu cyari kimaze amezi abiri kitarasa ibisasu byacyo, nk’uko Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyabitangaje.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko igisasu cyarashwe gifite umuvuduko uruta uw’ijwi, cyarashwe mu bilometero 1100 mbere y’uko kigwa mu nyanja, aho Koreya y’Epfo yikomye ndetse ikanenga cyane iki gikorwa yise icy’ubushotoranyi.

Ibi bije mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ari i Seoul aho yagiriye uruzinduko kugira ngo aganire n’abayobozi bakuru ba Koreya y’Epfo.

Muri urwo rugendo, Blinken yaganiriye na Perezida w’Agateganyo, Choi Sang-mok, aho yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo ari ingenzi mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

Koreya y’Epfo yakajije umutekano ndetse iri gucungira hafi ibikorwa bya Koreya ya Ruguru ifatanyije n’Amerika ndetse n’u Buyapani.

Koreya ya Ruguru yaherukaga kugerageza ibisasu bya ’misile’ mu Ugushyingo 2024, umunsi umwe mbere y’amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yarashe misile zirindwi. Ibi byabaye nyuma y’imyitozo ya gisirikare yari ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo ndetse n’u Buyapani, aho mushiki wa Kim Jong Un, Kim Yo Jong, yanenze cyane iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa