skol
fortebet

Kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda byaba ari intangiriro yo gutangiza intambara kwa Tshisekedi?

Yanditswe: Tuesday 01, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya Katembwe akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rufasha M23.

Sponsored Ad

Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya Katembwe akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rufasha M23.

Yagize ati “Amashusho yafashwe n’indege zakoreshejwe mu bugenzuzi, agaragaza umubare munini w’ingabo z’u Rwanda zije gufasha M23 mu kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo z’Igihugu. Kubera iyo mpamvu, inama nkuru y’umutekano isabye Guverinoma kwirukana Ambasaderi Vincent Karega mu gihe kitarenze amasaha 48 amenyeshejwe icyo cyemezo.”

Ni icyemezo kitashishimije Guverinoma y’u Rwanda, na yo yahise ishyira hanze itangazo rigaragaza ko yababajwe na cyo.

Iri tangazo ryasohotse ku Cyumweru, rigira riti “U Rwanda rubabajwe no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent karega.

Muri iki gihe dukomeje gucungira hafi ibibazo bya Congo; Abashinzwe umutekano ku mupaka duhuriyeho na DRC bari maso.”

Umusesenguzi mu bya Politiki, Alexis Nizeyimana yabwiye Radio 10 ko akurikije uko ibibazo biri gahati y’ibi Bihugu byombi bikomeje kuzamuka, abona aho bigana atari heza.

Agaruka ku biherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi ko inzira za Dipolomasi ziramutse zanze habaho iy’intambara, Alexis Nizeyimana yagize ati “Aramutse ari uguma ku ijambo yavuze, umuntu yavuga ko ari ho byerecyeza, ariko ari we, ari abajyanama be mu by’umutekano barabizi ko badashobora gutera u Rwanda.”

Gusa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame we yagaragaje ko agishyize imbere inzira z’ibiganiro kandi ko ziramutse zubahirijwe n’impande zombi, umuti w’ibibazo waboneka.

Yabitangaje ubwo yagarukaga ku kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres cyagarukaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha macye ashize, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo. Inzira n’uburyo bwo kubihosha, no kuganira ku iherezo by’ibi bibazo mu nzira y’amahoro; ni ukubakira ku masezerano y’I Nairobi, Luanda n’indi miryango mpuzamahanga. Tugomba kwiyemeza kubyubahiriza.”

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye intumwa ya Perezida João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Congo.

Uyu, yakomereje no Mu Rwanda aho yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku mubano w’u Rwanda na Congo n’uburyo ibihugu byombi byahosha amakimbirane ashingiye ku bibazo bivugwa mu burasirazuba bwa Congo.

Ibitekerezo

  • ICYIZANUKODRC YAKWITONDA TUKIYUNGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa