L’ONU itewe impungenge n’ubutabazi butameze neza ku mpunzi mu Burasirazuba bwa RD Congo
Yanditswe: Friday 04, Aug 2023
Umuryango w’abibumbye waraye utabarije ikivunge cy’impunzi ziherereye mu nkambi eshatu zo mu burasirazuba bwa Congo zitari kugerwaho n’ubutabazi ubwo aribwo bwose kuri ubu.
Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2023 , nibwo L’onu Yatangaje ko itewe impungenge na Miliyoni 3.3 z’impunzi z’abanyekongo zahunze umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo , ubu zibayeho mu buzima bugoye kubera kubura ubutabazi n’ubufasha ubwo aribwo bwose.
Imitwe yitwara gisirikari n’imitwe y’inyeshyamba yibasiye igice kinini cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu myaka ibarirwa muri za mirongo, umurage w’intambara zo mu karere ka Congo y’Uburasirazuba watangiye mu myaka ya 1990
Itsinda rimwe ryitwaje ibirwanisho, M23, ryigaruriye uduce twinshi two mu majyaruguru ya Kivu kuva aho ryongeraga gufata intwaro mu mpera za 2021
L’ONU byatumye kumunsi wejo hashize kuwa Kane itabariza izi mpunzi,ivuga ko nibura kugirango abakeneye ubufasha bose babashe kugerwaho byoroshye bisaba asaga gato Miliyali 1.5 z’Amadorari kandi byihuse. Bitaba ibyo ikizere cyo kubaho kuri izo mpunzi cyaba cyugarijwe.
Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubufasha bw’agateganyo muri DRC, Suzanna Tkalec yagize ati: "Ibibazo by’ubutabazi muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bimaze kuba bibi, mu mezi ashize byagenze nabi cyane i, kandi byabaye ngombwa ko twongera ibikorwa byacu."
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byavuze ko imiryango itabara imbabare yatanze imfashanyo ku bantu barenga 910.000 bo muri izo ntara eshatu mu byumweru bitandatu bishize.
Loni yagize ati: "Mu mpera z’umwaka Loni, Croix-Rouge n’imiryango itegamiye kuri Leta bizaba bikenera gutanga ubufasha bwihutirwa ku baturage bagera kuri miliyoni 5.5."
The east Africa yanditse ko Impuguke zigenga z’umuryango w’abibumbye, guverinoma ya DRC n’ibihugu byinshi by’iburengerazuba birimo Amerika n’Ubufaransa bakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira byimazeyo M23, gusa Kigali yakomeje nayo guhakana yivuye inyuma ibyo birego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *