skol

Leta y’u Burundi yatangaje umubare wa nyawo w’abasirikare bayo bapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 May 2022

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko Africa yatakaje "abahungu n’abakobwa ku rubuga rw’icyubahiro", yihanganisha imiryango yapfushije abayo muri iki gitero.


Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Ndayishimiye yavuze ko nta magambo ahagije yo kwamagana "igitero cy’iterabwoba ku ngabo z’Abarundi".

Itangazo ry’igisirikare cy’u Burundi ryo kuwa gatatu rivuga ko iki gitero cya al-Shabab cyaguyemo abasirikare 10, batanu baburirwa irengero, naho 25 barakomereka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Burundi rivuga ko "abaterabwoba 20 ba al-Shabab" nabo bishwe mu "imirwano ikomeye" yabaye.

Leta ya Somalia n’umuryango w’ubumwe bwa Africa byatangaje ko byamaganye "igitero cy’iterabwoba" cyakozwe ku kigo cy’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa ATMIS muri Somalia.

Izo mpande zombi mu matangazo zasohoye zivuga ko zihanganishije u Burundi ku abasirikare babwo baguye muri icyo gitero, ariko zose zirinze kuvuga umubare w’abapfuye.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru w’u Burundi yavuze ko hapfuye abasirikare 30, abandi 22 bagakomereka, naho abarenga 10 bari bataraboneka.

Moussa Faki ukuriye Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na Perezida Evariste Ndayishimiye mu "guha icyubahiro ingabo" ziciwe muri icyo gitero.

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wigambye iki gitero ukanavuga ko wafashe icyo kigo cya gisirikare, ubu uravuga ko wishe abasirikare 173.

Uyu mutwe uzwiho gukabiriza ubukana bw’’ibitero ukora, ku mpamvu z’icengezamatwara.

Wasohoye kandi video yerekana imirambo isa n’iy’abasirikare irambaraye hasi, nk’uko bivugwa n’ikigo SITE Intelligence Group gikurikirana ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni.

Imibare ya al-Shabab n’iyo video ntabwo byagenzuwe mu buryo bwigenga

Iki nicyo gitero cya mbere ku ngabo za African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kuva zifashe iryo zina mu kwezi gushize kwa Mata risimbura iryahozeho rya AMISOM.

U Burundi ni ubwa kabiri mu kugira ingabo nyinshi muri ATMIS - nyuma ya Uganda - ingabo zose hamwe ubu zikuriwe na Lieutenant General Diomède Ndegeya w’Uburundi.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kubatiza

    Ariko nubundi UN yavuze ko FNB batujuje ibisabwa kuba abasirikare.
    Buriya hapfuye nka 50.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0