skol
fortebet

Leta ya Nijeriya yigambye ibitero byahitanye inyeshamba 24

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko kiciye inyeshyamba za kiyisilamu 24 mu bitero bibiri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu kandi cyafashe zimwe mu ntwaro z’izo nyeshyamba.

Sponsored Ad

Jenerali Majoro Christopher Musa, Komanda w’ingabo zirwanya inyeshyamba, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ko abasirikare ayoboye bishe inyeshyamba za Boko Haram 16 mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Maiduguri, umurwa mukururu wa Leta ya Borno yo muri Nijeriya.

Musa yavuze ko ubwo bari bahanganye n’inyeshyamba, hafashwe amakamyo abiri arimo intwaro kandi ko imwe yashwanyagujwe.

Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari yavuze ko ingabo zishinzwe umutekano zirimo gutsinda inyeshyamba n’amabandi yagiye ashimuta abantu ashaka ingurane kandi akica abandi babarirwa mu magana mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Mu cyumweru gishize, umujenerali mu gisirikare cya Nijeriya, yavuze ko umuyobozi w’umutwe uharanira leta ya Kisilamu (Islamic State West Africa Province) ISWAP, Abu Musab al-Barnawi yapfuye, ariko ntiyatanze ibindi bisobanuro.

Umuvugizi w’igisirikare, Brigadiye Jenerali, Onyema Nwachukwu mu ijoro ry’ejo kuwa mbere yavuze ko ingabo zihuriyemo iza Nijeriya n’iza Kameruni, muri operasiyo yazo zishe abantu bane bo mu mutwe ISWAP, bari bateye ikigo cya gisirikare cy’i Borno.

Abandi bantu bane bakekwagwaho kuba inyeshyamba, bapfuye ubwo ikamyo yabo yarimo ibisasu birasa indege, yanyuraga hejuru y’igisasu giturika, nk’uko Nwachukwu yakomeje abivuga.

Ubushyamirane hagati y’inyeshyamba n’ingabo za Nijeriya bwakwirakwiriye mu bihugu bituranye, Cadi na Kameruni. Umutwe wa Boko Haram n’ishami ryawo, Islamic State West Africa Province (ISWAP) mu magambo ahinnye, imaze imyaka irenga icumi irwanya ingabo za Nijeriya mu bushyamirane bwaguyemo abantu ibihumbi amagana, bugakura mu byabo abandi babarirwa muri za miliyoni.

(Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa