Leta ya RDC yashimagije indi mitwe yica abaturage bayo ivuma M23 gusa
Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023
Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamkuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yabajijwe ibibazo n’itangazamakuru ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC by’umwihariko intambara n’umutwe wa M23.
Umunyamakuru Mariem Amellar Lalmas ukorera televiziyo y’Abafaransa, France 24, yagiranye ikiganiro na Bwana Muyaya cyabereye kuri telephone mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2023.
Muri icyo kiganiro ,umunyamakuru (…)

Muri icyo kiganiro ,umunyamakuru Mariem yabajije Patrick Muyaya “impamvu Guverinoma ya DRC yibanda cyane mu kurwanya umutwe wa M23 wonyine kandi mu burasirazuba bw’iki gihugu, hari indi imitwe myinshi yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ abaturage.”
Mu gusubiza, Patrick Muyaya yavuze ko “M23 ari umutwe w’iterabwoba uri kwigarurira ibice byinshi muri Kivu’y’amajyaruguru, mu gihe iyo mitwe yindi nta kibazo iteje ,ahubwo ko ari amabandi yitwaje intwaro agamije kwibonera indonke gusa.”
Umunyamkuru Mariem ,yahise amubaza ikindi kibazo ko” hari ibyegeranyo biheruka gushyirwa hanze, byemeza ko igisirikare cya Leta FARDC gikorana n’iyo mitwe yise amabandi yitajwe intwaro irimo na FDLR , kandi kizi neza ko iyo mitwe ari kimwe mu bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC?
Kuri iyi ngingo, Patrick Muyaya yasubije ko “FARDC idakorana n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo ko ari ibihuha byakwirakwijwe n’u Rwanda rusanzwe rutera inkunga umutwe wa M23.”
Abakurikiranye iki kiganiro, banyomoje Patrick Muyaya bifashishije ubutumwa bwanditse ,bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko FARDC iri gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ,mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23 .
Mu minsi ishize kandi na leta ya RDC yemeje ko igiye gukorana byeruye n’iyi mitwe ndetse FDLR niyo isigara ihanyanyaza iyo FARDC birutse mu ntambara na M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *