skol
fortebet

Leta ya RDC yavuze ku bijyenye n’iruka ry’ikirunga cya Nyamuragira

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abahanga mu bumenyi bw’ibirunga bavuze ko babonye urumuri ku gasongero k’ikirunga cya Nyamulagira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru mashya y’abo bahanga avuga ko urwo rumuri rwatewe no kugenda kw’amazuku cyangwa amahindure (lave) mu bujyakuzimu bugufi yerekeza ku munwa w’ibanze w’ikirunga Nyamulagira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko urwo rumuri rwatangiye (...)

Sponsored Ad

Abahanga mu bumenyi bw’ibirunga bavuze ko babonye urumuri ku gasongero k’ikirunga cya Nyamulagira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru mashya y’abo bahanga avuga ko urwo rumuri rwatewe no kugenda kw’amazuku cyangwa amahindure (lave) mu bujyakuzimu bugufi yerekeza ku munwa w’ibanze w’ikirunga Nyamulagira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko urwo rumuri rwatangiye kuboneka guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h).

Muyaya, asubiramo amakuru y’ikigo cya Goma cyiga ku birunga, yavuze ko mu gihe ikirunga Nyamulagira cyaba kirutse, amazuku yakwerekeza muri pariki y’igihugu ya Virunga.

Ariko yavuze ko hari nk’ibintu bimwe nk’ivu ry’ikirunga rishobora kugwa mu duce dutuwemo n’abantu bivuye ku birimo kubera ku munwa w’icyo kirunga.

Muyaya ati: "Tugiriye inama abaturage ba Goma gukomeza gutuza, gukora akazi mu bwisanzure, ikoresha rijyanye no koza imboga no kunywa amazi yo mu bigega rigomba gukurikizwa nta kujenjeka".

Kuri ubu Goma ituwe n’abaturage bagera ku 670,000, nkuko bikubiye mu mibare y’igereranya y’umuryango w’abibumbye.

Muyaya yanavuze ko leta ya DR Congo isaba abatwara indege "kwita ku cyerekezo cy’umuyaga mu gihe banyuze mu kirere cy’akarere ka Virunga".

Mu mwaka wa 2011 ni bwo ikirunga cya Nyamulagira (kinandikwa nka Nyamuragira) giheruka kuruka cyane, bwari bwo bwa mbere kirutse cyane mu myaka 100 yari ishize.

Ikirunga cya Nyamulagira, gifite ubutumburuke bwa metero 3,058, kiri muri pariki y’igihugu ya Virunga, iyi ikaba ibamo n’ingagi zo mu misozi miremire ziri mu byago byo gushiraho.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2021, abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bahungishijwe bava mu mujyi wa Goma nyuma yuko ikirunga cya Nyiragongo kirutse.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa