skol
fortebet

Liberia: Abantu 29 bapfiriye mu mubyigano wabereye mu Kiliziya

Yanditswe: Thursday 20, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’itangzamakuru muri Liberiya ivuga ko abantu bagwiriranye mu kiliziya hapfa 29 mu ijoro ryakeye mu murwa mukuru Monronvia.
Jalawah Tonpo, wungirije minisitiri w’itangazamakuru, yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo abakristu bari mu bikorwa byo gusenga ijoro ryose mu gace ka New Kru, mu nkengero za Monronvia. Gusa, ntiyasobanuye icyatumye abantu bagwirirana.
Yagize ati: “Abaganga bavuze ko abantu 29 bapfuye kandi hari abari ku rutonde rw’abamerewe nabi”.
Yabivuze ahamagaye kuri radiyo (...)

Yabivuze ahamagaye kuri radiyo ubwo yari ku bitaro biri hafi y’aho iyo mpanuka yabereye. Yakomeje agira ati: “Uyu ni umunsi ubabaje ku gihugu”. Ibiro bya Perezida George Weah byatangaje ko ajya gusura ahabereye iyo mpanuka uyu munsi mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Umuvugizi wa polisi, Moses Carter, yatangarije AFP ko umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka ari agateganyo kandi ko "ushobora kwiyongera" kubera ko hari abantu benshi bamerewe nabi. Yongeyeho ko abana bari mu bapfuye.

Ibisobanuro birambuye ku byabaye byakomeje kubura. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko iki cyari igiterane cy’amasengesho ya gikristo - kizwi muri Liberiya nka "crusade" - cyabereye mu kibuga cy’umupira mu mujyi wa New Kru, mu nkengero z’abatuye abakozi I Monrovia.

Ubusanzwe amateraniro nk’ayo akusanyiriza hamwe abantu ibihumbi n’ibihumbi muri Liberiya, igihugu cyiganjemo amadini cyane aho umubare munini w’abaturage muri miliyoni 5 ari abakristu.

Pasiteri Abraham Kromah, umubwiriza uzwi cyane,niwe wateguye amasengesho y’iminsi ibiri mu mujyi wa New Kru kandi akurura abantu benshi, nk’uko amashusho abitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko abajura bitwaje ibyuma n’imipanga bibasiye aba basengaga, bavuga ko ibyo bishobora kuba ariyo ntandaro y’aka kaga.

Umutangabuhamya wabibonye n’amaso, Emmanuel Gray, ufite imyaka 26, yabwiye AFP ko yumvise "urusaku rukomeye" igiterane kigiye kurangira, abona imirambo myinshi.

Impanuka n’ibiza bikunze kugaragara muri Liberiya.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo igiterane cy’amasengesho nk’aya cyabereye muri Liberiya rwagati mu Gushyingo 2021 cyahitanye impinja ebyiri, ndetse benshi bajyanwa mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa