skol
fortebet

Liberia: Abasirikare b’abagore bigaragambije umwe muri bo wize mu Rwanda agirwa Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Liberia Joseph Boakai yemeje Général de brigade Géraldine George, nka Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo,nyuma y’imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare yatumye uwari uyoboye yegura.

Sponsored Ad

Ni bwo bwa mbere umugore yashyizwe muri uyu mwanya, nubwo bitasobanuwe neza icyatumye madamu George agirwa Minisitiri w’agateganyo.

Yinjiye mu gisirikare mu 2006 mu gihe cyarimo kuvugururwa nyuma y’intambara y’imbere mu gihugu, akaba yarateye imbere kugeza ubwo ajya mu ngabo zidasanzwe. Mu myaka itandatu ishize, yari yungirije umukuru w’ingabo.

Mu masomo ya gisirikare yagiye akurikirana hirya no hino mu bihugu bitandukanye, harimo n’ayo kuyobora ingabo (Commandant Compagnie/Company Commander) yakuye mu ishure rya gisirikare ry’i Gako mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Nyuma y’itorwa rya Boakai nk’umukuru w’igihugu ku wa 22 Mutarama uyu mwaka, yemeje uyu mugore nk’uwungirije Minisitiri w’ingabo.

Ishyirwaho rye nka Minisitiri by’agateganyo ribaye nyuma y’aho Minisitiri Prince Charles Johnson III yeguriye kubera imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare ku wa mbere.

Mu cyumweru gishize, nibwo Prince Charles Johnson III yemejwe na sena ya Liberia,ariko iyi myigaragambyo yatumye yegura.

Aba bagore bari muri iyi myigaragambyo bavuga ko igihe yari umukuru w’igisirikare ari we watumye abasirikare bahabwa agashahara k’urusenda kandi atuma haba n’ubuzima bugoye mu nkambi za gisirikare.

Aba bagore bafunze imihanda hafi y’umurwa mukuru, Monrovia, no mu bindi bice by’igihugu, ibyatumye Perezida Boakai ahagarika ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe igisirikare ku wa mbere .

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa