Libya yitegura kwakira Rayon Sports iravugwamo imyuzure yahitanye Abantu 3000
Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023
Ubuyobozi muru Libya bwatangaje ko bamaze gutakaza abantu babarirwa mu 3000, abandi benshi nabo baracyashakishwa munsi y’itaka n’ibikuta byabagwiriye.
Ni nyuma y’umuyaga ukomeye wa serwakira yiswe Daniel wibasiye bikomeye uburasirazuba bw’iki Gihugu cya Libya none kuwa kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023
Abamaze guhitanwa n’iyi myuzure mu Mujyi wa Derna mu burasirazuba, barabarirwa mu 2000 kugeza ubu nk’uko iyi nkuru ya Anadolu Agency ibivuga.
Leta ya Libya yatangaje ko abantu barenga 2000 bamaze gupfa na ho abandi ibihumbi 10 bakaba bashobora kuba baburiwe irengero, nyuma yo kwibasirwa n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi igasenya ingomero ebyiri zigateza inkangu mu baturage, mu duce twa Benghazi and Derna.
Minisiteri w’ubuzima muri guverinoma yashinzwe n’inteko ishinga amategeko ya Libya ,Othman Abdul Jalil uyabwiye iki kinyamakuru ko benshi mu bapfuye ari abo mu mujyi wegereye inyaja mu mugi wa Derna.
Indi mijyi minini n’imito yakozweho n’imyuzure yatangiye muri weekend ishize irimo Benghazi, Bayda, Al Marj na Soussa.
Jalil kandi avuga ko umubare w’abantu baburiwe irengero ugera mu bihumbi ariko yirinda gutanga umubare nyawo.
Imibare yatangajwe na Croix Rouge ya Libya yo yavugaga ko abamaze gupfa basaga 2800 kandi abenshi bishwe no kurohama cyangwa kugwirwa n’ibikuta by’inyubako zasenyutse.
Ubu Imiryango 7000 yaheze mu bice byibasiwe cyane, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje ngo batabarwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *