FBI iraperereza amakuru y’ibanga ko Isirayeli yaba igiye gutera Irani
Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2024

Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha muri leta zunze ubumwe z’Amerika bizwi nka FBI byatangaje ko birimo gukora iperereza ku mpapuro zikubiyemo amakuru y’ibanga rikomeye ry’ubutasi ryagiye ahagaragara, rivuga ku myiteguro y’igitero cyo kwihimura Isirayeli yaba iteganya kugaba kuri Irani.
Ministeri y’ingabo n’inzego zishinzwe ubutasi muri Amerika basohoye itangazo rivuga ko ibiro bishinzwe ubugenzacyaha, FBI bifatanyije n’izo nzego z’ubutasi z’Amerika, n’inshuti zayo batangiye iperereza kuri ayo makuru.
Umuvugizi wa prezidansi mu byerekeye umutekano, John Kirby, kuwa mbere yavuze ko byari bitaramenyekana niba izo mpapuro zaba zaragiye ahagaragara ku buryo bugenderewe cyangwa ari amabanga yibwe. Yongeyeho ko Perezida Joe Biden akurikiranira hafi ibizava muri iri perereza.
Izi mpapuro zisa n’iz’ikigo cyitwa National Geospatial-Intelligence Agency, gikorana na ministeri y’ingabo y’Amerika kigafasha gutanga amakuru y’ubutasi ku bibera hirya no hino ku isi, cyane cyane ahabera intambara cyangwa aho byaba ngombwa ko hagabwa ibitero.
Zerekana ibisa n’imyiteguro y’ingabo za Isirayeli zirwanira mu kirere no mu mazi, hashingiwe ku mashusho yafashwe n’ibyogajuru taliki ya 15 n’iya 16. Yatangiye gukwirakwizwa ku rubuga rwa Telegram mu cyumweru gishize.
Isirayeli imaze igihe yitegura kwihimura kuri Irani kubera igitero cya misile yayigabyeho mu kwezi kwa cumi taliki ya mbere. Cyari icya kabiri Irani iyigabyeho mu mezi atandatu. Isirayeli yakajije intambara muri Gaza na Libani nyuma y’urupfu rwa Yahya Sinwar wari umukuru wa Hamasi
Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Johnson, ku cyumweru yavuze ko iri perereza rigikomeje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *