skol
fortebet

Lt Gen.Muhoozi yateguje Interahamwe ziri muri RDC kwakira umuriro mu kizitwa "Operation Rudahigwa"

Yanditswe: Saturday 28, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda yasabye interahamwe [FDLR],cyangwa zikagabwaho urugamba rukaze yise ko ruzitwa "operation Rudahigwa"
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,LtGen Muhoozi yasabye uyu mutwe wa FDLR kumanika amoboko vuba na bwangu.
Yagize ati “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko kandi zikishyikiriza itsinda ry’ingabo rizegereye yaba UPDF cyangwa RDF. Tugiye gutsinda operasiyo ya nyuma. Twamaze kwemeza ko izitwa ‘Operation Rudahigwa’.” (...)

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda yasabye interahamwe [FDLR],cyangwa zikagabwaho urugamba rukaze yise ko ruzitwa "operation Rudahigwa"

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,LtGen Muhoozi yasabye uyu mutwe wa FDLR kumanika amoboko vuba na bwangu.

Yagize ati “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko kandi zikishyikiriza itsinda ry’ingabo rizegereye yaba UPDF cyangwa RDF. Tugiye gutsinda operasiyo ya nyuma. Twamaze kwemeza ko izitwa ‘Operation Rudahigwa’.”

Muhoozi yavuze ko atigeze arwana n’uyu mutwe wa FDLR ariko ko awuhaye ibyumweru bike byo gukora ibi yawusabye, bitaba ibyo igahura n’akaga mu gitero gikomeye.

Yagize ati “Nyuma yo kurandura ADF, tugiye gushyira imbaraga ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Inkoramaraso zishe abavandimwe bacu mu 1994. Igihe cyo kuvugana kigiye kurangira.”

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FRDC) gishinjwa gukorana na FDLR cyarashe ibisasu byaguye mu Rwanda mu Karere ka Musanze n’aka Burera bikomeretsa bamwe mu Banyarwanda ndetse binangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo isoko rya Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ikigo International Crisis Group (ICG) kiraburira ko niba Kinshasa idakoze ibikwiye DR Congo ishobora "kongera kuba isibaniro ry’ibihugu by’akarere".

Raporo nshya ya ICG yasohotse mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu muri Kivu ya ruguru hafi ya Goma hagati y’inyashyamba za M23 n’ingabo za leta.

Mu gihe kandi Uganda ifite ingabo muri Ituri, n’ingabo z’u Burundi "mu buryo bw’amayeri" zikaba ziri guhiga inyeshyamba za RED-Tabara muri Kivu y’epfo, nk’uko ICG ibivuga.

Raporo yayo, ishingiye ku magambo ya Perezida Paul Kagame yavuze mu minsi ishize n’uko ibintu bimeze ubu, iraburira ko u Rwanda rwaba rurimo gutekereza kohereza ingabo muri DR Congo.

Bamwe mu bategetsi muri Kivu ya ruguru na sosiyete civile ya Goma bo bavuga ko ingabo z’u Rwanda zirimo gufasha M23 muri iyi mirwano, ibikorwa u Rwanda rwahakanye mu gihe cyashize no mugihe iyi mirwano yatangiraga.

Mu gihe cyashize ingabo z’u Burundi n’u Rwanda hamwe n’iza Uganda n’u Rwanda zagiye zirwanira mu burasirazuba bwa DR Congo zivuga ko zikurikiranye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi i Bujumbura (na Gitega nyuma), Kigali cyangwa Kampala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa