skol

Lt Gen Philemon Yav Irung, wayoboranga FARDC mu burasirazuba bwa Congo afunze akekwaho gukorana na FDLR

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Uyu mu General akurikiranyweho gufasha abasize bahekuye u Rwanda muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bibumbiye mu mutwe wa FDLR.

Uyu mu General akurikiranyweho gufasha abasize bahekuye u Rwanda muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bibumbiye mu mutwe wa FDLR.

Yafashwe mu ntangiriro z’iki cyumweru n’ubutasi bwa Congo.

Nyuma yo gufatwa Gen Yav, yahise yoherezwa muri Gereza ya Makara iherereye mu murwa mukuru Kinshasa, Gusa ubutegetsi bwa Congo ntiburagira icyo butangaza ku ifatwa rye.

Lt Gen Philemon Yav Irung watawe muri yombi, n’umwe mu ba General 5 baherutse guhabwa inshingano zo kuyobora intara zigize Congo y’uburasirazuba zirimo, Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo, Ituri, Maniema na Tshopo.

Yanakoraga nk’ukuriye ibikorwa bya FARDC bishinzwe guhangana byeruye n’umutwe wa M23 wazengereje uburasirazuba bwa congo, imirimo yatangiye mu kwa 7. 2022.

Intambwe nk’iyi itewe nyuma y’uko Abategetsi b’ibihugu by’akarere ka EAC bashinje Congo gushyira FDLR mu ngabo zayo za FARDC, bikagira ingaruka ku Rwanda kuko babona uburyo barugabaho ibitero bya hato na hato.

Uwahaye amakuru ChimpReports, yayibwiye ko Gen Yav n’inshuti ze babeshye Perezida Felix Tshisekedi ku bijyanye n’uko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo wifashe.

Umwe mu basirikare bakuru nawe aherutse gutabwa muri yombi akekwaho ku gira uruhare mu rupfu rwa General Ghislain Tshinkobo wayoboraga batayo ya 34 I Goma (North Kivu), ku itariki ya 16 Kanama 2022.

Icyo gihe byavuzwe ko Tshinkobo yishwe n’indwara y’umutima, gusa nyuma byaje kuvumburwa ko yishwe n’uburozi yahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa