skol
fortebet

Lubero: M23 yongeye kuramukira mu mirwano na FARDC n’i mitwe bafatanya

Yanditswe: Monday 02, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, waramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano yatangiye mu ma saa 05:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, akavuga ko ingabo za Leta ari zo zatangije ibitero mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi.

Yagize ati: "Kuva saa 5:00 zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, ingabo zihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kikubo, Kaseghe no mu nkengero zatwo; ndetse no ku birindiro byacu".

M23 yashimangiye ko igomba kwirwanaho ndetse ikanarinda abaturage.

M23 iragenzura turiya duce guhera muri Kanama uyu mwaka.

Imirwano yaturamukiyemo kuri uyu wa Mbere irakurikira iyatubereyemo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo, ubwo Ingabo za Leta zateraga ibirindiro by’inyeshyamba za Gen Sultani Makenga ariko bikarangira zisubijwe inyuma.

Nyuma y’imirwano yo mpera z’icyumweru gishize M23 ku wa Gatandatu yatangaje ko yitandukanyije n’amasezerano yerekeye agahenge u Rwanda na RDC byasinyiye i Luanda, nyuma yo gushinja ingabo za Leta kuyitwikira ziyigabaho ibitero.

Uyu mutwe nyuma yo kwitandukanya n’ayo masezerano kandi watanze integuza yo kuburizamo ibitero bya FARDC ibisanze aho bituruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa