skol
fortebet

M23 igiye kwigarurira Sake nyuma yo gukubita inshuro FARDC n’abacancuro

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 ukomeje guhashya FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, CMC Nyatura,APCLS n’abacancuro b’ababazungu muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha Rwanda Tribune nuko Umutwe wa M23 uri kurwanira k’umuvuduko udasanzwe ukaba wenda kwigarurira agace ka Luhonga kose.
Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yageze mu birometero bitatu gusa uvuye mu gace ka Sake kari mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.
Uwayihaye amakuru yagize ati:”M23 iri kwihuta cyane. Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 ukomeje guhashya FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, CMC Nyatura,APCLS n’abacancuro b’ababazungu muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune nuko Umutwe wa M23 uri kurwanira k’umuvuduko udasanzwe ukaba wenda kwigarurira agace ka Luhonga kose.

Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yageze mu birometero bitatu gusa uvuye mu gace ka Sake kari mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.

Uwayihaye amakuru yagize ati:”M23 iri kwihuta cyane. Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yatangiriye imirwano mu gace ka Luhonga kari muri Teritwari ya Masisi kari mu birometero10 uvuye muri Sake. Ndagirango mbabwire ko ubu M23 ibura ibirometero 3 gusa ngo igere muri Sake. Gusa birashoboka ko itari bwinjire muri Sake uyu munsi, ariko ikigaragara n’uko mu gihe yaba ibishatse naho ishobora kuhasesekara igihe icyaricyo cyose.”

M23 yerekeje urugamba rwayo muri Teritwari ya Masisi mu gihe yari imaze kwigarurira ibice hafi ya byose muri Teritwari ya Rutshuru.

Umutwe wa M23 kandi werekanye abofisiye batanu ba FARDC na Polisi ya Kongo bawiyunzeho barimo Major Gakufi Desire wahoze ari komiseri wungirije wa Polisi ya RDC muri Kitchanga na Masisi.

Har kandi Bahati Gahizi John wahoze ari komanda wungirije wa secteur ya 83 ya FARDC,LT Col Nkusi Frank,Major Saidi Zidane na Lt Janvier Musafiri.

Aba bavuze ko bitandukanyije na Leta ya Kongo ikomeje guhohotera abaturage bayo,by’umwihariko Abatutsi.

Maj Gakufi we ngo yababajwe no kuba leta ikorana n’imitwe yitwaje intwaro bituma afata umwanzuro wo kwitandukanya nayo.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare,Maj. Willy Ngoma yavuze ko bamaze kwakira abasirikare benshi ba FARDC bahisemo kwitandukanya nayo kubera ibikorwa bibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa