skol
fortebet

M23 iragenzura umujyi mushya wahoze ari indiri ya FDLR

Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuva mu mpera z’icyumweru gishize uragenzura umujyi wa Kibua wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Kibua iherereye muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uyu mujyi muto mu myaka yashize wahoze ari indiri y’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 iri kurwanira muri Teritwari ya Walikale yawigaruriye iwirukanyemo abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo barwanaga.

Ifatwa rya Kibua byitezwe ko rigomba gufungurira M23 amarembo yo kwigarurira Walikale Zone, umujyi wamaze guhungiramo ingabo nyinshi za leta nyuma yo kwirukanwa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.

Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru amakuru yavugaga ko M23 iri mu bilometero bibarirwa muri 40 uvuye i Walikale ndetse no mu bibarirwa muri 80 uvuye mu yindi Centre y’ubucuruzi ikomeye yitwa Mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa