M23 irashinja Guverinoma ya Kongo gufunga imihanda y’ingenzi ngo abaturage bahangayike
Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023
Umutwe wa M23 wamaganye gukomeza gufunga imihanda minini ifasha ubuhahirane ihuza Goma-Rutshuru na Goma-Masisi bikozwe n’ongabo za guverinoma ya DR Congo.
M23 Ivuga ko iryo fungwa rigamije guca intege abaturage ba Goma.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri, tariki ya 6 Ukuboza, ryagaragaje ko guverinoma ya DR Congo yafunze umuhanda munini ukoreshwa cyane wa Goma-Rutshuru (RN2) kugira ngo ibuze umutwe wa M23 kubona ibiribwa.
Rigira riti "M23 yasabye inshuro nyinshi guverinoma ya DRC gufungura umuhanda munini ukoreshwa cyane, kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bikore mu bwisanzure mu turere tugenzurwa na M23 ndetse binafashe ibikorwa bya kimuntu gukora nta nkomyi."
Bikwiye kumenywa ko East Africa Community (EAC) binyuze ku muyobozi w’umutwe wayo w’ingabo EACRF,nawe yasabye ko uwo muhanda munini wafungurwa ariko Guverinoma ya DRC irabyanga.
M23 yamaganye uko gukomeza gufunga iyo mihanda y’ingenzi ya Goma-Rutshuru na Goma-Masisi bikozwe na Guverinoma.Uko kuyifunga kugamije guhungabanya abaturage ba Goma
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zatangiye kuva muri RDC kuva kuwa 03 Ukuboza nyuma y’umwaka umwe zari zimaze zaragiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC zifatanyije na FARDC.Manda yazo yarangiye kuri uyu wa 08 Ukuboza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *