M23 irashinjwa kuguma muri Kibumba mu ibanga kandi yaraharekuye
Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022
Umutwe wa M23 urashinjwa kubeshya icya Semukanuka,ko wavuye muri Kibumba nyamara ngo wongeye kugaruka nyuma yo gukora umuhango wo kuva muri ako gace ku mugaragaro.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,uyu mutwe watumiye abanyamakuru ushyikiriza ku mugaragara Kibumba ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri RDC,muri Teritwari ya Nyiragongo ho muri Kivu ya ruguru.
Umuyobozi wa Kibumba Group,Boniface Kishire,yabwiye Actualite.cd ko abaturage bari bahunze bagarutse mu ngo zabo nyuma yo kumva (…)
Umutwe wa M23 urashinjwa kubeshya icya Semukanuka,ko wavuye muri Kibumba nyamara ngo wongeye kugaruka nyuma yo gukora umuhango wo kuva muri ako gace ku mugaragaro.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,uyu mutwe watumiye abanyamakuru ushyikiriza ku mugaragara Kibumba ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri RDC,muri Teritwari ya Nyiragongo ho muri Kivu ya ruguru.
Umuyobozi wa Kibumba Group,Boniface Kishire,yabwiye Actualite.cd ko abaturage bari bahunze bagarutse mu ngo zabo nyuma yo kumva ko M23 yavuye mu gace,bakubiswe n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Ati "Bamwe mu bagarutse bakubiswe.Abandi baragenda.Ntabwo ingabo za M23 zigeze ziva mu gace.Nari mpari ejo.Nari ndi Ruhunda.Nari mpibereye nabonye bamwe mu barwanyi ba M23.Agace kose karacyafitwe na M23.Nari mpari.Niboneye ibyabaye.Naniboneye n’abayobozi ba M23."
Umutwe wa M23 wavuze ko wemeye kurekura Kibumba kubera "ubushake bwawo bwiza bwo kugarura amahoro"ariko abanyekongo baravuga ko utagiye burundu.
Umuyobozi wa Sosiyete sivile ya Nyiragongo,Mambo Kawaya,nawe yabwiye iki kinyamakuru ko M23 itigeze iva mu gace ka Kibumba.Ati "Ntabwo umutwe wa M23 wigeze uva mu gace."
Uyu yasabye abaturage kwihangana bagategereza ko M23 iva mu gace hanyuma anasaba leta kwihutisha imishyikirano vuba n’uyu mutwe nawo ukarekura ibice wafashe muri Rutshuru na Nyiragongo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *