skol
fortebet

M23 irashinjwa kwangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa parike ya Virunga

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 urashinjwa ko mu mirwano yo kuwa kabiri warashe nkana ibisasu biremereye bikangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwanguba ruri kubakwa muri Rutshuru ngo rufashe abaturage hamwe na parike ya Virunga.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishami ryo muri DR Congo, utera inkunga imirimo yo kubaka no gukoresha uru rugomero, wamaganye M23 ku “guhungabanya igikorwa cy’inyungu rusange giha amashanyarazi abatuye intara ya Kivu ya Ruguru”.
M23 yavuze ko ikigo cya DR Congo cyo kubungabunga (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 urashinjwa ko mu mirwano yo kuwa kabiri warashe nkana ibisasu biremereye bikangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Rwanguba ruri kubakwa muri Rutshuru ngo rufashe abaturage hamwe na parike ya Virunga.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishami ryo muri DR Congo, utera inkunga imirimo yo kubaka no gukoresha uru rugomero, wamaganye M23 ku “guhungabanya igikorwa cy’inyungu rusange giha amashanyarazi abatuye intara ya Kivu ya Ruguru”.

M23 yavuze ko ikigo cya DR Congo cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN) n’ibikorwa byacyo “si ahantu ibikorwa bya gisirikare byibasira”, bityo ko “nta gitero na kimwe cya M23 cyahibasiye”.

Kuwa kabiri haramutse imirwano ya M23 n’ingabo za leta muri teritwari ya Rutshuru hafi y’iteme rinini rya Rwanguba mu birometero bigera kuri 20 uvuye mu mujyi muto wa Rutshuru.

Buri ruhande rwashinje urundi kuba ari rwo rwayitangije.

Itangazo ry’ikigo cya leta ya DRC cyo kubungabunga ibidukikije (ICCN) rivuga ko ibisasu bibiri biremereye byituye hagati muri ‘chantier’ y’uru rugomero, biteza “kwangirika gukomeye kw’ibintu”.

Iri tangazo rivuga ko “ku bw’amakuru y’abaturage ba hano ibi bisasu byaturutse mu birindiro bya M23 biri kuri 5km uvuye ahari kubakwa uru rugomero.”

ICCN ivuga ko nta bakozi b’uru rugomero bahagiriye ikibazo kuko bari bahavanywe imirwano igitangira, ariko - itavuze umubare - ivuga ko “abantu benshi bapfuye mu duce tuhakikije”.

Amakuru atangwa n’abaturage baho avuga ko abantu batandatu bapfuye abandi benshi bagakomereka kubera iyo mirwano, nk’uko ibinyamakuru muri DRC bibivuga.

Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23 kuwa kane yasohoye itangazo rivuga ko mu 2012/2013 bagize uruhare mu kubaka urugomero rwa Matebe - ruri hamwe n’izindi ziri kubakwa - bityo “ntitwarota dutera imbuto z’ingufu zacu”.

M23 ivuga ko ibivugwa na ICCN ibikesha abaturage “bitakwizerwa” kuko mu mirwano abaturage baba bihishe “batashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bajye kureba aho ibisasu birimo guturuka”.

M23 ivuga ko ibyo ishinjwa byo kurasa uru rugomero ari “ibihimbano byo kweza ubufatanye bwa FARDC” n’imitwe yitwaje intwaro ku “gikorwa kibi cyabo”.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri DRC watangaje ko “dusaba M23 gushyira intwaro hasi aka kanya ikava mu duce yafashe”.

ICCN ivuga ko ingomero zirimo kubakwa ku mugezi wa Rutshuru, zirimo n’uru rwa Rwanguba, nizuzura zizatanga Megawatts 42 z’amashanyarazi, agafasha ibikorwa byo kubungabunga parike no gucanira abaturage muri ako gace.

Hashize amezi abiri M23 igenzura ibice bimwe byo muri teritwari ya Rutshuru birimo n’ibyegereye parike ya Virunga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa