skol

M23 iravuga ko yamaze guhanura indege y’intambara ya FARDC

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 kuva mu gicuku cyo kuri uyu wa 08 bishyira kuwa 09 Ugushyingo mu masaha ya saa sita z’ijoro wagabweho ibitero bikomeye muduce twa Kabati,Ferme ya Kabila no mu gace ka Budurira .

Ni intambara yifashishijwemo n’indege za FARDC, byaje kugeza mu masaha ya mu gitondo imwe muri izi ndege irashwe ndetse igakongoko

Iyi ndege ya FARDC yari imaze iminsi ishinjwa kurasa mu baturage, ndetse n’umunsi w’ejo ubwo abasirikare barwana k’uruhande rwa Leta ya Congo bari basumbirijwe muri Nyiragongo, iyi ndege yaritabajwe ariko iza kurasa mu baturage.

Ibi byatumye inyeshyamba za M23 zisakuza zivuga ko FARDC ikomeje kwica abaturage b’inzirakarengane ibateramo ibisasu, ndetse bakavuga ko batarwana n’inyeshyamba nk’uko bikwiriye ahubwo bakarasa mu baturage.

Iyi ntambara igikomeye, muri iki gitondo ubu ikaba iri kwifashisha imbunda zirasa kure hamwe n’indege n’ubwo imwe yo yamaze gutwikwa n’inyeshyamba za M23.

Ivomo: Rwandatribune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa