skol
fortebet

M23 iravugwaho kongera guha isomo FARDC mu gitondo

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 biravugwa ko wakubise inshuro FARDC yabarwanaga ikarenga Shangi na Ruvumu,aba basirikare ba Leta bakanyura kuri Nyaruhondo na Ruseke muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022.
Goma24 ivuga ko FARDC yirukankanwe igera mu gace ka Ntamugenga kari nko muri kilometero 15 uvuye kuri Rubare, Goma-Rutshuru.
Bivugwa ko amasasu yumvikanye mu gitondo, mugace ka Ntamugenga.
Hari amakuru avuga ko abasirikare bari kurwanira ku ruhande rwa Leta bagera ku bihumbi (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 biravugwa ko wakubise inshuro FARDC yabarwanaga ikarenga Shangi na Ruvumu,aba basirikare ba Leta bakanyura kuri Nyaruhondo na Ruseke muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022.

Goma24 ivuga ko FARDC yirukankanwe igera mu gace ka Ntamugenga kari nko muri kilometero 15 uvuye kuri Rubare, Goma-Rutshuru.

Bivugwa ko amasasu yumvikanye mu gitondo, mugace ka Ntamugenga.

Hari amakuru avuga ko abasirikare bari kurwanira ku ruhande rwa Leta bagera ku bihumbi bitanu (5 000) baje kuri uru rugamba kugira ngo bisubize umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23.

Abarwanyi b’imitwe itandukanye irimo uyu wa FDLR urwanya u Rwanda, na Mai Mai, bakomeje kugaragara mu bice biri kuberamo imirwano kugira ngo bafashe FARDC kwisubiza uyu mujyi.

Sibyo gusa kandi na MONUSCO yemeje ko ifasha FARDC kugira ngo itsinde uyu mutwe wa M23 nubwo ubwo bufasha ntacyo bwamaze.

Umutwe wa M23 wavuze ko utifuza intambara ko ahubwo ushaka ibiganiro na Leta ya Kinshasa nubwo yo yamaganye icyo gitekerezo ikavuga ko itaganira n’uyu mutwe w’Iterabwoba.

Ibitekerezo

  • Ariko abanyagwanda murasetsa pe, izo nizo nkuru mubyira abanyagwanda ngo batababaza abana babo muri kumarira ino nta mpamvu? Bapfuye abandi babafatisha amaboko ku bwinshi none umva ibinyoma byanyu!! Murindire umunsi twaje muzabura iyo muja

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa