M23 iravugwaho kwica abacancuro babiri n’ingabo nyinshi za Hibou
Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

Amakuru aravuga ko Umutwe wa M23 waba wishe abacancuro 3 ubarasiye mu modoka barimo bateye izi nyeshyamba ahitwa Kingi nko muri kilometero 15 uvuye Sake.
Amakuru avugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ataremezwa n’impande zihanganye aravuga ko uyu munsi tariki 13 Gashyantare 2024 mu gitondo,aribwo ama modoka ya FARDC yarimo Abacancuro biyitaga aba comando yarashwe na M23.
Abacancuro 3 ngo bahasize ubuzima. Babiri baguye aho ako kanya undi apfira munzira ajyanwe kwa muganga.
Umutwe wa M23 uhanganye na SADC, FARDC, FDLR, Mai Mai, Abarundi,Wazalendo ndetse hiyongereyeho na MONUSCO.
M23 ngo yarashe aba bacancuro bari imbere, imodoka nyinshi irazitwika, abacancuro babiri bahita bapfa ako kanya, abandi benshi barakomereka, undi apfa ajya kwa muganga. Biravugwa ko Monusco ariyo iri kubavura.
Mu mirwano yabaye ku munsi wejo tariki ya 12 Gashyantare,bivugwa ko yaguyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa barimo n’ingabo zo mu mutwe wa Hiboux.
Aba barwanyi ba Hiboux bo muri FARDC baguye mu mirwano yabereye mu gace ka Kimoka na Café muri Masisi, mu burasirazuba bwa Congo, ahabereye urugamba rukaze rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *