M23 iri gukoza imitwe y’intoki kuri Minova nyuma yo kwigarurira umusozi indege zikatiraho
Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

Umutwe witwaje intwaro wa M23 waraye wigaruriye umusozi wa Buragiza wo muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Umusozi wa Buragiza ni ingenzi cyane, bijyanye no kuba ari wo indege ziturutse mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari wo zikatiraho mbere yo kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma.
Ifatwa ry’uyu musozi risobanuye ko kuba ingendo z’indege zijya i Goma zakomeza byaterwa n’ubushake bwa M23, kuko ibishaka yazihagarika burundu.
M23 yigaruriye kariya gace nyuma y’utundi two muri Kalehe nka Lumbishi na Bitonga yigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru avuga ko nyuma ya Buragiza, nta gihindutse M23 kuri uyu wa Mbere ishobora kurara yigaruriye Umujyi wa Minova.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’Abarundi zabaga muri uyu mujyi zaraye zisabye kohererezwa amato zikawuhunga mbere y’uko M23 ihagera.
Abakurikiranira hafi intambara M23 irwana na FARDC bahuriza ku kuba ifatwa rya Minova risobanuye ko inzira ihuza Goma na Bukavu yaba ifunzwe burundu.
M23 kandi kugeza ubu iracyagenzura imisozi ikikije Umujyi wa Sake, ibisobanuye nanone ko inzira ihuza Goma isa n’iyanizwe n’uyu mujyi na yo ifunze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *