skol
fortebet

M23 iri kubyina intsinzi yashimangiye ko yafashe mpiri umu Colonel wa FARDC inavuga aho yakuye intwaro

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko ukomeje gukubita inshuro ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bazo ari bo FDLR,MONUSCO,Mai Mai Nyatura na RUD Urunana .
Mu kiganiro na Rwanda Tribune,Umusirikare wa M23 utashatse kuvuga amazina ye yavuze ko Major Yefuta wari Komanda ya Batayo ya FDLR yitwa Abazungu yiciwe mu mirwano apfana n’abandi basirikare bagera kuri 20 ba FARDC.
Ibi bikaba byaje bihabanye n’itangazo ryasohowe na Gen Ekenge Umuvugizi wa Guverineri ya Kivu y’amajyaruguru, wemeje ko uruhande (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko ukomeje gukubita inshuro ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bazo ari bo FDLR,MONUSCO,Mai Mai Nyatura na RUD Urunana .

Mu kiganiro na Rwanda Tribune,Umusirikare wa M23 utashatse kuvuga amazina ye yavuze ko Major Yefuta wari Komanda ya Batayo ya FDLR yitwa Abazungu yiciwe mu mirwano apfana n’abandi basirikare bagera kuri 20 ba FARDC.

Ibi bikaba byaje bihabanye n’itangazo ryasohowe na Gen Ekenge Umuvugizi wa Guverineri ya Kivu y’amajyaruguru, wemeje ko uruhande rw’ingabo za Leta rwatakaje abasirikare 2, mu gihe 5 avuga ko bakomeretse.

Uyu musirikare kandi wo mu rwego rw’iperereza rwa M23 yanyomoje ibiri mu itangazo FARDC yasohoye ,aho ryavugaga ko ku munsi w’ejo umutwe wa M23 wakoresheje imbunda zikomeye,avuga ko ubwo uyu mutwe wigaruriga ikigo cya Rumangabo wakuyemo imbunda zikomeye zishobora gutuma bamara imyaka barwana nta gihunga cyo kubura amasasu bafite.

Uyu musirikare asoza agira ati” Ntituzasubira Uganda cyangwa mu Rwanda kuko Congo ari iyacu n’ubu dufite abasirikare babo twafatiye ku rugamba harimo n’umu-Colonel.

Intambara imaze kuba agatereranzamba muri Jomba,mu gihe amahanga asaba Leta ya Congo Kinshasa gusubira mu biganiro n’uyu mutwe ariko yo ikabihakana ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba uterwa inkunga n’u Rwanda nubwo rwabihakanye.

Ibitekerezo

  • Koturikumva ngo nasake yafashwe nibyo mwatubwira nange ndimpunzi yu mu congoman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa