skol
fortebet

M23 na FARDC bari kurwana bikomeye bava Lubero basatira Umujyi wa Butembo

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano yongeye kubura muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukuboza 2024 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe.

Sponsored Ad

Iyi mirwano ivugwa mu duce twinshi two muri Teritwari za Masisi na Lubero kuri axe ya Kaseghe-Matembe ukurikije amakuru y’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano agera kuri Kivu Morning Post .

Ni umunsi wa kabiri wikurikiranya w’imirwano mu majyepfo Lubero muri iki gitondo nyuma y’imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 2 Ukuboza 2024 muri iki gice.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko nyuma y’imirwano ikaze kuri uyu wa Mbere, kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, indi mirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo yongeye gusubukurwa muri Matembe.

Amakuru avuga ko M23 yaba yigaruriye ahitwa Alimbongo, mu gihe ava ku ruhande rwa leta avuga ko bitandukanye n’ibivugwa n’abegereye M23 Alimbongo yari ikomeje kugenzurwa na FARDC.

Uruhande rwa leta rukomeza no kwigamba ruvuga ko M23 yatakaje abarwanyi bagera kuri makumyabiri mu mirwano yo kuri uyu wa Mbere ushize, abandi barakomereka.

Ni mu gihe bivugwa ko inzira ya Matembe, Hutwe, Katwa, Musige,na Kihuu, hose ubu harimo kugenzurwa n’abarwanyi ba M23. Mu nkengero za Pinga, hose M23 ikaba yongeye kuzamura imbaraga muri turiya duce.

Aho imirwano yabereye nk’uko imboni zacu zivuga, ni hafi na Bitende, ku ruhande rw’iburyo, ahandi ni muri village Bihendo, aho bivugwa ko aba FDLR batabaye bose bashiriye mu mugezi kuko imirwano yahinduye isura bakaba barashwe bikomeye.

Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yavuze ko kuva saa kumi z’igitondo Igisirikare cya leta n’abo gifatanya nabo bagabye ibitero bya rusange mu bice bituwe cyane muri Lubero/Matembe, Kibabi, Kinigi, Bufaransa no mu nkengero zaho zitibagiwe no gutera ibirindiro bya M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa